Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko kuva mu 2004 rugiyeho, rumaze kwakira abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cy’imenyekanishamutungo ku kigero cya 99.9%, urwo Rwego rutangaza ko raporo y’uyu mwaka igaragaza ibijyanye n’imenyekanishamutungo izashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi, Mwiseneza Jean d’Arc yabwiye Imvaho Nshya ko kuba imibare y’abitabiriye icyo gikorwa cyo kumenyekanisha umutungo kuva Urwego rw’Umuvunyi rushyizweho mu 2004 yarazamutse, byose bishingira ku bushake bwiza bwa Politiki mu byerekeranye no kubahiriza itegeko.
Ati: “Kwitabira kumenyekanisha umutungo ku bayobozi mu nzego zo hejuru kugeza ku zo hasi kuva urwego rugiyeho byitabiriwe ku cyigero cya 99.9% ni umusanzu mwiza batanze wo kubahiriza itegeko n’ubushake bwiza bwa politiki, naho ku byerekeranye na raporo y’uyu mwaka igaragaza iby’imenyekanisha mutungo ishobora kuzajya ahagaragara vuba aha tukazayibagezaho’’.
Kudasobanura inkomoko yumutungo birahanirwa
Ku byerekeranye n’abayobozi bamenyekanishije imitungo yabo mu mwaka ushize wa 2025, Mwiseneza avuga ko imibare igaragaza ko abasaga 21 000 ari bo bagaragaje imitungo yabo, asobanura ko muri abo harimo abakorewe igenzura ku byerekeranye n’amakuru nyakuri batanze ku nkomoko y’imitungo yabo, naho ku kibazo cy’abadasobanura inkomoko y’imitungo yabo, avuga ko icyo ari igikorwa kireba buri Munyarwanda wese hatitawe kuba ari mu nzego z’ubuyobozi cyangwa atazirimo, avuga ko abadasobanura inkomoko y’imitungo bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.
Itegeko ryo mu mwaka wa 2021 rigena urutonde rw’abayobozi barebwa n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo, muri rusange abayobozi barebwa n’icyo gikorwa cy’imenyekanisha mutungo guhera mu nzego zo hejuru harimo Umukuru w’Igihugu, abacamanza, abashinjacyaha, n’abandi kugeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, na ba noteri ba Leta, ndetse n’abayobozi mu rwego rw’ikirenga.
Ku bijyanye no kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo hifashishijwe ikoranabuhanga rya ODASI, Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko hakozwe imenyekanisha mutungo ku kigero cya 99.95%.
Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko ku bantu 19 707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abayobozi 19. 697 ari bo bawumenyekanishije, naho abantu 10 bangana na 0.05 bananiwe kuwumenyekanisha bahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi nkuko biteganywa n’Itegeko No 54/2021 ryo ku wa 19/08/2021 rigenga imenyekanishamutungo.”
Mu mwaka wa 2022/2023 abantu 17 687 bamenyekanishije umutungo, abagera ku 3 333 bakorewe igenzura n’Urwego rw’Umuvunyi, abantu 6 bakurikiranwa na RIB.
Naho Umwaka wa 2023/2024 abagera ku 18 569 bamenyekanishije umutungo, Urwego rw’Umuvunyi rugenzura inkomoko y’umutungo w’abantu 5 724 batoranijwe hakurikijwe imyanya n’inzego bakoramo zishobora kugaragamo icyuho cya ruswa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE