Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Nyirahabimana Solina yasabye Ababyeyi n’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo gukorana bya hafi mu kwita ku mibereho, imikurire n’uburere by’abana, kugira ngo bakurire mu buzima buzira umuze, barerwe neza kandi bategurwe kuzaba ikiragano kijyana n’icyerekezo cy’igihugu kina ku iterambere.
Ubu ni ubutumwa yatanzwe n mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatandatu ubwo yari yasuye ako Karere, bagakorana Umuganda rusange.
Hon. Nyirahabimana yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego n’icyerekezo cyihaye, bisaba ko abaturage babyumva kandi bakagira uruhare mu kubigeraho.
Yagaragaje ko imwe mu nzitizi zishobora kudindiza kugera kuri izo ntego ari ukononekara k’urubyiruko, kuko ari rwo ruzaba rufite inshingano zo gukomeza no guteza imbere ibyagezweho mu bihe bizaza.
Yagize ati: “Muziko dufite icyerekezo 2050. Ni igihe kitari kigufi igihugu kiba cyihaye kigashyiraho urukiramende tuba tugomba gusimbuka kugira ngo tugere ku byo twifuza. Abazaba bafata imyanzuro ndetse bafite inshingano muri icyo gihe, ubu ni abana bato ni urubyiruko. Kugira ngo twizere ko tuzagera aho twifuza, n’ibyo twakoze bikaramba bisaba kwita kuri iki cy’iciro cy’abakiri bato, tukabaremamo Abanyarwanda bazima b’inyangamugayo.”
Avuga ko gutegura abakiri bato ari inshingano z’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi, kugira ngo bareme ikiragano kizagendana n’icyerekezo cy’Igihugu.
Ati: “Kugira ngo tugere ku cyerekezo nka kiriya turasaba abayeyi gufatanya n’ubuyobozi bakarera abakiri bato mu buryo baremwamo Abanyarwanda b’inyangamugayo, badasobanya na bya byerekezo Igihugu gifata. Tubiteho, uwo dushaka ko aba we tumureme hakiri kare. Dutegure ikiragano kidasobanya n’icyerekezo, kitazadukoza isoni, ikiragano tuzasigira ibyo twubatse kikabirinda kinabikomeza.”
Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kwitegura kuyobora igihugu
Urubyiruko na rwo rwibukijwe ko rudakwiye guterera iyo, ahubwo rugomba kugira uruhare mu buryo rwitegura kuzuza inshingano no gukomeza igihugu.
Yagize ati: “Urubyiruko namwe rero murasabwa kumva neza ibi tuvuga ndetse mukagira ishyaka ryo kuba ba bantu twifuza. Hari byinshi byaduka mushobora no kuba murushaho ubumenyi ababyeyi cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ni mumenye gushungura ibifite umumaro mwirinde ibibatera igihe.
Mwirinde ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko mushobora guhurira na byo aho ababyeyi batari. Ni mwige kuyobora mwihereyeho, cyane mwihe intego yo kugira imyitwarire ishimwa.”
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabarore baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko bashima icyemezo cyo guca inzoga z’ibyuma n’izindi zicuruzwa mu kajagari, bavuga ko zari mu byabangamiraga uburere bw’abana.
Muhongerwa Emilienne yagize ati: “Twashimye impanuro twahawe n’abayobozi bakuru kandi tunashima cyane icyemezo cyafashwe cyo guca ziriya nzoga z’ibyuma kuko zari zimaze kuturarurira abana.
Ushobora kuganiriza umwana iyo ubona hari aho ari gutana, akaba yagaruka vuba, ariko iyo yabaga yagiye mu nzoga n’ibiyobyabwenge yahindukaga igikange ku buryo adashaka no kurebana nawe ngo muganire.”
Yakomeje agira ati: “Twiteguye gutanga uruhare rwacu mu guha uburere abana bacu, tukabakundisha igihugu ariko tukanabigisha kumenya gufata inshingano hakiri kare.”
Mukiza Claude na we yagize ati: “Ni byo twabyumvise ko hari ibyo dusabwa nk’ababyeyi kandi twiteguye kubikora. Ubundi ubupfura n’ubunyangamugayo byakabaye byigirwa mu muryango, ibi rero bisaba ko natwe abakuru turangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo kuko ntiwaba uri gica mu muryango ngo utegereze kuzasarura imbuto nzima ku mwana ubona amabi ukora. Natwe abakuru tugoma kureba ko duhagaze neza mu myitawarire na bwa bunyangamugayo bavugaga.”






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE