Nyuma yo gukurwa ku nshingano z’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (FARDC) ku wa 29 Ukuboza 2025 ku bw’imvugo z’urwango n’amacakubiri yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC yibasira abagore b’Abatutsikazi, Gén.Maj. Sylvain Ekenge yasubijwe kuri izo nshingano ku wa 25 Nzeri 2026.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itangazwa ryo gusubiza Gen.Maj. Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC riteye impungenge ndetse ko bigayitse kubona Leta ubwayo yongera kugaragaza idakebakeba ko ishyigikiye ivangura n’urugomo bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.
Ku wa 27 Ukuboza 2025, Gen.Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko, “Iyo ushatse umugore w’Umututsikazi, ugomba kwitonda”, asobanura ko mu gihe umuntu washakanye n’umugore w’Umututsikazi ari umuyobozi, hashobora kuza umuntu wo mu muryango w’uwo mugore nka mubyara cyangwa mwishywa we, ariko akaza kubana n’uwo mugore nk’umugabo mu rugo akaba ari we babyarana abana…
Ayo magambo yavuzwe na Ekenge kuri Televiziyo y’Igihugu yamaganiwe kure n’amahanga, ubuyobozi bwa FARDC bumukura ku nshingano ndetse bunitandukanya na yo bugaragaza ko ari ibitekerezo bye bwite, aruko nyuma y’amezi icyenda ashize ni bwo beruye ko byari ukuyobya uburari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yagaragaje ingingo ebyiri zikomeye zishimangira impungenge zo gusubizwa kuri uwo mwanya.
Mu ngingo ya mbere yagize ati: “Ibi birongera kwemeza, niba hari hakiri ugushidikanya, ko imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bake bayobye cyangwa abahezanguni bari mu nzego za Leta, ahubwo ko ari gahunda ya politiki Leta ubwayo yemera kandi ishyigikiye.”
Mu ngingo ya kabiri, yakomeje agaragaza kuba kumusubiza mu nshingano byatangajwe mu buryo bwagizwe ibanga bikanahuzwa n’urupfu rw’abasirikare babiri baguye mu mpanuka y’indege, Lt. Gen Lucien René Likulia na Lt. Gen. Joseph Mutombo, ari uburyo bwo gutera ubwoba no gupfukirana abagerageza kunenga iki cyemezo.
Yakomeje yibutsa ko amagambo Maj. Gen. Sylvain Ekenge yavuze mu mpera z’umwaka ushize agize itegeko rya mbere mu “Mategeko 10 y’Abahutu” yatangajwe mu Kwezi k’Ukuboza 1990 n’umujenosideri Hassan Ngeze wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yanenze kandi uburyo amagambo y’urwango ya Maj. Gen. Ekenge yahawe intebe ubwo yakurwaga mwanya w’Umuvugizi wa FARDC ariko ntakurikiranwe n’ubutabera mpuzamaahanga, none nyuma y’amezi icyenda gusa akaba yongeye gusubizwa mu nshingano.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikibazo cy’imvugo z’urwango, ivangura rishingiye ku bwoko n’amacakubiri gifitanye isano rya hafi n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko ari umusaruro utaziguye w’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe muri icyo gihugu cy’abaturanyi n’abasize bahekuye u Rwanda.
Nyuma yo kwamururwa ku bicwaga hamaze gutikira abasaga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abari abayobozi ba Guverinoma, ab’Ingabo za Leta (FAR) Interahamwe bakomereje umugambi wabo wa Jenoside.
Bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi yitwaje intwaro yabaye isoko ry’icengezamatwara ryagize ingaruka ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bafatwa nk’abantu “baturutse hanze” badafite umwanya muri gakondo yabo.
Uretse izo ngaruka ku benegihugu, uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR uracyari ikibazo ku mutekano w’Abanyekongo, u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, ariko Guverinoma ya RDC yagaragaje ko iwushyigikiye ndetse inawinjiza mu bikorwa by’Ingabo z’Igihugu.
Kimwe n’ibindi bibazo bya Politiki byamunze Congo, iri vangura, amacakubiri na ruswa byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 200, aho n’Abanyekongo bari bacaciriwe ishyanga bafashe intwaro bagashinga Ihuriro AFC/M23 bagamije guharanira gihugu kizira amacakubiri kandi kitarangwa n’umuco wo kudahana.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE