Gatsibo: Umuhanda Ndatemwa – Kiziguro wabaruhuye ivumbi n’ubunyereri
Abakoresha umuhanda uva Ndatemwa ugaca ku bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavuga ko aho uyu muhanda ushyiriwemo kaburimbo byabafashije mu ngendo bawukoreramo, baca ukubiri n’ivumbi ndetse n’ubunyereri bahuraga nabyo.
Mu bishimira ko uyu muhanda washyizwemo kaburimbo harimo abawukoreshaga bagana ku bitaro bya kiziguro kwivuza no gushakayo izindi serivisi, bavuga ko kubera ubwinshi bw’abawugendagamo byatumaga ubagora mu bihe by’imvura ndetse no mu zuba.
Murekeyinka Thacienne yagize ati: “Uyu muhanda ni uwa bugufi utugeza i Kiziguro ku bitaro, ukoreshwa n’abantu benshi barimo abajya ku bitaro, abanyeshuri n’abandi bajya mu mirimo itandukanye bigatuma mu gihe cy’imvura unyerera. Ni kimwe no mu gihe cy’izuba nabwo ibinyabiziga n’abagenzi bawucamo byatumaga ugira ivumbi ryinshi.”
Yongeyeho ati: “Kuri ubu ni ibisubizo gusa kuko umuhanda wakozwe ugashyirwamo kaburimbo aho za ngorane navugaga twaciye ukubiri nazo. Turashima ubuyobozi bwacu bwabonye ko ari ngombwa kuwudukorera tukaba tugenda ahantu heza.”
Ikibazo gikomeye kandi cyagirwaga n’abakoresha uyu muhanda mu modoka zijya kwa muganga zitwaye abarwayi cyane cyane mu bihe by’imvura.
Kamurase Ildebrand agira ati: “Byari bibabaje igihe umuhanda wari igitaka kuko imodoka itwaye umurwayi yashoboraga kunyerera ikamutindana mu nzira. Ibi byashoboraga kugira ingaruka ku murwayi kuko ataherewe serivisi ku gihe kandi yari ajyanwe ngo atabarwe kuko yari indembe. Aho uyu muhanda ukorewe ubu ni ibisubizo kuko izo mbogamizi zararangiye kandi turabishimira ubuyobozi bwadutekerejeho.”
Abaturiye uyu muhanda na bo bavuga ko gushyirwamo kaburimbo byabarinze ivumbi ryakwirakwiraga mu ngo zabo rikababuza amahoro.
Rwamurenzi Didier yagize ati: “Mu gihe cy’izuba wasangaga ku nzu zacu huzuye ivumbi ndetse ukaba utamesa imyenda ngo ubone aho uyanika kuko yahitaga yanduzwa n’ivumbi. Twirirwaga dukorora kubera ivumbi ryinshi. Uyu munsi ibintu ni byiza kuko umuhanda warakozwe ntawukibuka ibijyanye n’ivumbi ribi ryabaga aha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko uyu muhanda wakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage mu migenderanire.
Ati: “Ni umuhanda wakozwe muri gahunda y’Akarere yo gukora imihanda ya kaburimbo inyura mu bice bikoreshwa cyane kandi bituwe, aho twakoze ibilometero 5,5 birimo uyu muhanda wa Kiziguro ndetse n’iyakozwe mu mujyi wa Kabarore. Ni ibikorwa remezo byegerezwa abaturage kugira ngo barusheho kugira imikorere myiza.”
Yasabye abaturage bagiye begerezwa iyi mihanda ya kaburimbo kuyibyaza umusaruro bagakora ibikorwa bibateza imbere bo ubwabo ndetse bikanateza imbere Akarere kabo.
Uyu muhanda wa kaburimbo wa Kiziguro wakozwe mu mwaka wa 2022 ukorerwa rimwe n’indi yo muri Kabarore ku burebure bwa kilometero 5,5 ikaba yaratwaye ingengo y’imari y’asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
