Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé muri CAF Confederation Cup

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yasezereye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ikomeza kubera igitego cyo hanze yatsindiye i Yaounde ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026.

Umukino ubanza wabereye i Yaoundé hagati y’amakipe yombi, warangiye banganya igitego 1-1.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati bituma n’uburyo bwo kubona igitego buba buke.

Mu minota 25, Rayon Sports yatangiye gusatira ishaka igitego harimo umupira Ishimwe Ganijuru yahinduye mu izamu, ugiye kumanukira ku giti cya kabiri, umunyezamu Nomo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Iyi kipe yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 45 yashoboraga kubona igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Elie Tatou rifatwa n’umunyezamu wa Panthere du Ndé.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gukina neza bishoboka harimo ishoti rikomeye Junior Kameni yateye ryo hasi, umunyezamu Nomo Janvier ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Mu minota 70, Panthere du Ndé yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda igitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports buhagarara neza.

Ku munotwa 82, iyi kipe yo muri Cameroun yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Cyprien Joel Saha na bagenzi be bananiwe kubyaza umusaruro imbere y’izamu rya Rayon Sports, myugariro Tchaplaou awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 90+4’ Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego, nyuma yaho umunyezamu Nomo Janvier asohotse mu izamu atangwa umupira naTambwe Gloire, umupira ukomeza mu izamu ryari ryambaye ubusa ariko ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Umukino warangiye Rayon Sports inganya na  Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun, ubusa ku busa, ikomeza ku gitego cyo hanze mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup. Mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda, rizakinwa mu Ukwakira, Rayon Sports izahura na African Black Bulls yo muri Mozambique yasezereye Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores, nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku gitego kimwe yatsindiye mu rugo mu mukino ubanza.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Panthère Sportive du Ndé yabanje mu kibuga
Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi kuyishyigikira imbere ya Panthère Sportive du Ndé
Kameni Junior agerageza gutera umupira
Mudeli Akbara ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagize umukino mwiza
Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé muri CAF Confederation Cup
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE