Huye: Abahawe ingemwe z’ikawa nshya RAB C-15 barishimira ko bagiye kubona umusaruro

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Abahinzi bahawe ingemwe z’ikawa nshya yera vuba nyuma yo kurandura izo bari basanzwe bafite zitari zigitanga umusaruro kubera ko zari zishaje, bavuga ko biteguye kubona umusaruro kuko ubu bwoko buzwi nka RAB C-15 bwera vuba nk’uko babigarukaho mu buhamya bwabo.

Munyanshongore Jean Pierre, umwe mu bahinzi b’ikawa bahawe izi ngemwe, avuga ko ikawa yari afite zitari zigitanga umusaruro kuko umurima wari uhinzemo ibiti 1 000 yezagamo ibilo 50 by’ikawa.

Ati: “Ikawa naranduye muri uyu murima nawuguze zirimo, zari zishaje bigaragarira amaso kuko n’uwo twawuguze yambwiye ko atazi igihe zaterewe. Kuba zareraga ibilo 50 kandi ari ibiti 1 000, ni ikimenyetso cy’uko nta musaruro zari zigitanga.”

Akomeza avuga ko NAEB ikibabwira amakuru meza y’uko nibarimbura ikawa zishaje izabaha ingemwe z’ubwoko bushya bw’ikawa kandi bwera vuba, yabyumvise vuba kuko yabonaga avunika azitaho, ariko ntizimuhe umusaruro.

Ati: “Nkimenya amakuru nahise nzirandura, mu Ugushyingo 2025 bampa ingemwe 1 000 z’ikawa nshya yitwa RAB C-15. Ubu muri Nzeri 2026 zimaze amezi 10 nziteye, ariko zifite ururabo. Imyaka itatu batubwiye zerera ntabwo izageraho kuko umwaka utaha nzatangira gusarura.”

Munyanshongore abajijwe ibanga akoresha kugira ngo ikawa ze zibe zitoshye mu gihe cy’izuba kandi hari abo bazitereye rimwe zumye, yavuze ko nta rindi banga uretse kuzitaho uko bikwiye akanazuhirira.

Ati: “Aho ibihe bigeze ntabwo waba umuhinzi utegereje umusaruro uturutse ku mvura. Ibihe byarahindutse, ni yo mpamvu nafashe ingamba zo kuhira ikawa zanjye kugira ngo ntazahura n’igihombo. Imvura imaze amezi atatu itagwa inaha muri Huye. Urumva ko iyo ntazitaho ngo nzivomerere, nzisasire kugira ngo amazi agumemo atazajya ahita akama, nanjye zari kuba zarumye.”

Ku bijyanye n’umusaruro yiteze muri izo kawa, avuga ko ubusanzwe igiti cya kawa cyera ibilo 7. Kubera ko nta mpungenge z’izuba ryinshi afite, avuga ko ibi bilo bishobora no kurenga kuko igiti uko kimara igihe ni ko gitanga n’umusaruro.

Ati: “Mfatiye ku bilo 7 byera ku giti kimwe ngakuba n’ibiti 1 000 mfite, urumva ko ari ibilo ibihumbi 7. Amafaranga yo byaterwa n’igiciro cy’ikawa, ariko amafaranga yo arimo.”

Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana, avuga ko ubusanzwe ikawa itanga umusaruro kugera ku myaka 7, igahita isazurwa.

Ati: “Ikawa isazurwa ku myaka 7, yamara imyaka 30 ikarandurwa, igasimbuzwa ingemwe Nshya kuko iba itagitanga umusaruro. Izi kawa zirimo kurandurwa, inyinshi zirengeje imyaka 30 kuko hari n’izo abahinzi batazi igihe zaterewe bitewe nuko bamwe ari izo basigiwe n’ababyeyi babo. Twizeye ko mu myaka 5 iri mbere tuzaba dutangiye kubona umusaruro w’ikawa ushimishije, kuko izi barimo gutera zera mu myaka itatu gusa.”

Mu Rwanda habarurwa ibiti by’ikawa bishaje bigera kuri miliyoni 26, bikaba bigomba gusimbuzwa kugira ngo ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda budahungabana ku isoko mpuzamahanga ndetse n’umusaruro wiyongere.

Biteganyijwe ko mu 2029, hazaba hamaze gusazurwa no gusimbuzwa ibiti by’ikawa bishaje bigera kuri miliyoni 9.

Kwita ku ikawa ze byatumye zitangira kurabya ku mezi 9
Igipimo cy’ikawa za Munyanshongore giteyeho ibiti 1 000 bya RAB C-15
Munyanshongore avomerera ikawa ze ngo azabone umusaruro yifuza
  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE