Nyagatare: Isoko ry’imbuto n’imboga rya miliyoni 20 Frw bubakiwe rituma zitacyangirika

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 11, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Abacuruzi b’imbuto n’imboga bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko isoko bubakiwe rya miliyoni 20 Frw ryababereye igisubizo kuko ryabafashije kubona aho bacururiza hazwi bikanarinda ibicuruzwa byabo kwangirika kwaterwaga no kubikura aho bacururije bajya kubibika mu ngo.

Abo bacuruzi b’imbuto n’imboga bavuga ko ubusanzwe bacururizaga imbuto mu bindi bicuruzwa bisanzwe bigatuma imikorere yabo itagenda neza.

Mulisa Cyomugisha yagize ati: “Ubundi abacuruza imbuto n’imboga wasangaga tuvanze n’abacuruza imyenda, ibijumba, imyumbati n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Ibi byatumaga abaguzi baba bake kuko twagurirwaga n’utugezeho wenda atari n’imbuto yaje gushaka akatugurira kuko azibonye. Ikindi kuba imbuto n’imboga bivanze n’ibindi bicuruzwa wasangaga bisa nabi.”

Yongeyeho ati: “Aho twubakiwe iri soko, ubu abakiliya baza bazi aho badusanga, ntabwo bikidusaba gucuruza ku munsi w’isoko gusa kuko byatumye dukora iminsi yose. Ibi bituma yaba abacuruza bakora neza bakunguka ndetse n’abaguzi bikabafasha kuko baza bazi ko badashobora kubura imboga cyangwa imbuto hano.”

Rukundo Emmanuel na we avuga ko kubakirwa iryo soko ryarinze ibihombo abacuruzi bagiraga ndetse n’abahinzi babagurisha imbuto.

Ati: “Iyo twacururizaga mu isoko risanzwe bwariraga ibyo tutacuruje tukabicyura mu ngo. Kubitwara kuri moto cyangwa mu modoka urugendo rurerure byarangirikaga cyangwa bakangirikira mu ngo. Kuri ubu twubakiwe isoko rifite aho gucururiza naho kubika imbuto n’imboga zacu ku buryo nta gihombo gikabije cy’ibyangirika tugihura nacyo.”

Rutayisire Japhet ni umuhinzi w’imbuto mu cyanya cya Rwangingo mu Murenge wa Gatsibo. Avuga ko kubaka isoko ry’imbuto bituma ibyo bakora bibona ababigura bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora.

Yagize ati: “Imbuto n’imboga ni bimwe mu bihingwa byangirika vuba iyo byeze ntibibone abaguzi. Kubona ahagurushirizwa umusaruro wacu rero ni inyugu kuri twe kuko abatugurira na bo babona aho bacururiza bakagaruka kurangura ibindi, bityo bakunguka natwe tukungurwa n’ubu buhinzi twahisemo”

Abaturage bakenera kugura imboga n’imbuto bavuga ko kubona aho bazigurira hahoraho byabafashije kubona izigifite ubuziranenge.

Mukamwiza Emilienne yagize ati: “Iri soko ryatubereye igisubizo kuko aho washakira waza ukahashakira imbuto cyangwa imboga. Ubu birazwi hano tuhita ku mboga n’imbuto. Ibi bituma nta muntu wakenera imbuto yaba ari izo gukoresha mu buzima bwa buri munsi cyangwa kwakiriza abashyitsi ngo azibure kandi zikiri nzima:”

Umutoniwase we yagize ati: “Hari igihe wakeneraga imbuto bikagusaba gutanguranwa n’isoko wenda uzikeneye ku wa Gatanu ukajya kuzigura ku wa kabiri isoko ryaremye. Urumva ko zashobora kugera ku munsi ushaka kuzikoresha zitakimeze neza. Icyiza cy’iri soko rero ni uko aho wakenera imbuto n’imboga ariho waza kuzishakira kandi ukazibona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko amasoko nk’aya ari igisubizo ku baturage anabasaba kUuribyaza umusaruro bakanaribungabunga.

 Ati: “Isoko nk’iri rifasha abaturage gucuruza badahomba kuko baba bakorera ahantu habugenewe. Uko abacuruza bakora neza binagera no kuri wa muhinzi akagurirwa bityo ntiyinubire umurimo yahisemo w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.

Dusaba abaturage kuribyaza umusaruro abacuruza bakarikoreramo ariko banaririnda kwangirika kuko ni iryabo, abahinzi na bo bakarushaho gukora neza ubuhinzi bwabo kuko aho kugurishiriza haba hari kwiyongera.”

Iri soko ryubatswe ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga mil iyoni 20Frw,rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi 72 bafite aho bacururiza n’aho babika ibicuruzwa byabo.

Ni isoko rimaze umwaka ryubatswe abarikoreramo bakaba bari no kubakirwa icyumba gikonjesha kizajya kibafasha kubika neza ibicuruzwa byabo.

Isoko ry’imboga n’imbuto rya Karangazi ryatangiye gukorerwamo
Abacuruza imbuto n’imboga bishimiye gukorera mu isoko bubakiwe
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 11, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE