Impamvu Gisubizo Ministries nta bandi baririmbyi izifashisha muri Worship Legacy 7

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 9, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Abagize itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gisubizo Ministries batangaje ko icyatumye bahitamo kuzaririmba bonyine mu gitaramo bise Worship Legacy kigiye kuba ku nshuro ya Karindwi, ari uko bifuzaga umwanya uhagije wo gutaramira abazitabira bakanyurwa.

Akenshi iyo Korali cyangwa itsinda ritegura igitaramo hari ubwo batumira izindi Korari, Abahanzi cyangwa andi matsinda mu rwego rwo kubafasha gutaramira abitabiriye ibitaramo, gusa bitandukanye n’uko Gisubizo Ministries yabihisemo.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki ya 8 Nzeri 2026, ubuyobozi bwa Gisubizo bwagaragaje aho bageze bitegura icyo gitaramo

Umuyobozi ushinzwe indirimbo muri Gisubizo Ministries, Nkunda Trésor avuga ko kudatumira andi matsinda biri mu mwihariko w’ikiciro cya Karindwi.

Ati: “Kuri iyi nshuro twashatse ko hazamo umwihariko wo gukora twenyine, mu bindi bitaramo’ byabanje twabaga dufite abo twatumiye tugafatanya, tuzaririmba twenyine abakunzi bacu n’abazaba bitabiriye banyurwe.”

Bakomeza bavuga ko icyo ku nshuro zose bakora icyo igitaramo baba bagamije kuramya no guhimbaza Imana ariko kandi banifuza ko biba umurage uhererekanwa uko ibisekuru bisimburana nk’uko izina ry’ibyo biterane risobanura.

Ubuyobozi bw’iri tsinda bukomeza buvuga ko gukorana indirimbo na The Ben byabafashije kugeza ivugabutumwa kure ndetse igihe cyose bazabona undi muhanzi wujuje ibisabwa n’iyo yaba ataririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bikanahuza n’uko bifuza gusakaza ubutumwa bwiza kure.

Ni igitaramo biteganyijwe ko Apotre Mignone Kabera ari we uzabwiriza abakitabiriye. Uretse kuririmba, Gisubizo Ministries isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo ndetse bakaba banateganya kuzagura inzu yo gukoreramo ibindi bikorwa by’iterambere. Biteganyijwe ko igitaramo cya Worship Legacy Season 7 kizaba tariki 13 Nzeri 2026, muri Camp Kigali.

Bemeza ko bagaze ku ntego yatumye bakorana na The Ben
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 9, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE