Abanyamakuru Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe

Abanyamakuru Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa Radio, Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit na Ishimwe Adelaïde uzwi nka Ida bahoze bakorana kuri iki gitangazamakuru bakoze ubukwe, nyuma kwemeranya kurushinga ndetse bagasezerana imbere y’amategeko.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2026, bwitabirwa n’abanyamakuru ba siporo banyuranye barimo Kayishema Tity Thierry, Mugenzi Faustin, Mahoro Nasri, Ngabo Roben na Bigirimana Guss n’abandi benshi.

Ubukwe bwa Hitimana na Ida
bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, mu gihe bakomereje mu gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaza kwakirwa.

Hitimana amaze imyaka isaga 10 mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Ni mu gihe Ishimwe Adelaïde yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera, aho yakoraga mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino (10sport), gusa akaba akomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda.

Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe
Kayishema Tity Thierry ni mu bakuru (Parrain) bari bamushagaye
Umunyamakuru Mugenzi Faustin ni umwe mu bambariye Claude Hitimana
Mahoro Nasri na we yamwambariye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  4. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  5. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16