Nyamasheke: Barashima serivisi zongewe ku ivuriro ry’ibanze rya Buvungira
Abivuriza ku ivuriro rito rya Buvungira mu Murenge wa Bushekeri ryongerewe ubushobozi barashima serivisi nshya basigaye bahabwa kuko zatumye batongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuza ku kigo nderabuzima.
Ivuriro ry’ibanze rya Buvungira riri mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Bushekeri, ryivurizwaho n’abatuye Akagari ka Buvungira n’abandi bahegereye barimo abo mu Kagari ka Ngoma, Nyarusange ndetse na Rwesero mu Murenge wa Kagano.
Bavuga ko kugira ngo ugere ku kigo nderabuzima cya Ruvumbu baturutse aho batuye bibatwara amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi bine ariko kuberako hari serivisi zisigaye zitangirwa ku ivuriro ry’ibanze byatumye urugendo rugabanyuka cyane.
Mukarugwiza Thacianne, ni umubyeyi utwite, uvuga ko kuva yatwita ari ho bamukurikiranye kandi yizeye ko ariho azabyarira.
Ati: “Kuva naza ku gipimo ni hano, none dore inda igize hafi amezi arindwi, abana nabyaye mbere najyaga mbyarira ku kigo nderabuzima cya Ruvumbu mu Gisakura, urumva uvuye aho ntuye ntiyajya munsi y’amafaranga ibihumbi bibiri ariko ubu ndanyaruka hano sinarenza iminota makumyabiri.”
Ndanga Jea Marie ahamya ko mbere hari serivisi zatumaga bajya mu Gisakura ariko ubu ntabwo bahaheruka kubera bazisanga ku ivuriro ry’ibanze rya Buvungira.
Yagize ati “Urabona kuva hano ujya mu Gisakura ku kigo nderabuzima cya Ruvumbu ni amasaha abiri n’amaguru ariko ubu njyewe ntuye hano mu Mudugudu w’icyitegererezo ari naho ivuriro riri ubwo njyewe n’umugore wanjye tuza kuboneza urubyaro kandi mbere urumva najyaga kuri icyo kigo, turashima Leta yadutekerejeho.”
Mukabagema Consolate yagize ati: ” Turashima ubuyobozi bwacu bwadufashije tukabona iri vuriro kuko mbere twari dufite ivuriro rito ariko ritadufasha nk’ubu kuko ntabwo wahabyariraga ndetse ariko ubu nta kibazo maze hafi imyaka ibiri ntajya mu Gisakura ku kigo nderabuzima.”
Ntagayisha Alexis, rwiyemezamirimo wafashe iri vuriro avuga ko abo bakira ku munsi biyongereye hafi kwikuba kabiri ndetse serivisi batanga zikaba zariyongereye cyane.
Ati: “Ubu hano dutanga serivisi nyinshi zirimo kubyaza, ibitaro, kuboneza urubyaro, kuvura abana, gutanga inkingo ndetse no gukura amenyo. Twakira abantu bari hagati ya 40 na 70 kandi mbere twakiraga abari hagati ya 20 na 30 ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukankusi Athanasie avuga ko amavuriro y’ibanze ari ku rwego rwa kabiri yabafashije kwegereza ubuvuzi abaturage ariko ko ingengo y’imari niboneka n’uyu muhanda uzakorwa.
Iri vuriro ryadufashije guha abaturage serivisi z’ubuvuzi hafi cyane kandi abajya ku kigo nderabuzima baragabanyutse kubera ko serivisi ziyongereye kandi hamwe n’abafatanyabikorwa dufite gahunda yo kubaka izindi.”
Mu Karere ka Nyamasheke habarurwa amavuriro mato ari ku rwego rwa kabiri arindwi ariko hari indi nshya mu Murenge wa Gihombo igiye gutangira vuba.

