Haracyakenewe ko kurwanya indwara zitandura byakomeza gushyirwa mu bikorwa
Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura (RNCDA) rishima intambwe imaze guterwa binyuze mu buryo Minisiteri y’Ubuzima, yashyizeho gahunda zo kwegereza abantu ubuvuzi. Harimo no gupima indwara zitandura ku buntu kandi rikifuza ko kurwanya izo ndwara byava mu mihigo bigakomeza gushyirwa mu bikorwa.
Byagarutsweho mu Nama yo ku rwego rw’Igihugu yabaye ku nshuro ya mbere, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, igamije kungurana ibitekerezo ku buryo kurwanya indwara zitandura byava mu mihigo, bigashyirwa mu bikorwa, binaba umwanya wo gusuzuma uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya izo ndwara.
Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (RNCDA: Rwanda NCD Alliance) washimiye abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima, harimo Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bamwe mu bahagarariye abarwayi n’imiryango bibumbiyemo barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu guhangana n’izo ndwara n’ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa. Insanganyamatsiko y’iyo nama yagiraga iti ’Tuve mu ntego dushyira mu bikorwa’.
Umwe mu barwayi batanze ubuhamya yavuze ko kuri ubu ashima uko Leta ibitaho, ati: “Nafashwe nshika intege, nzungera, nza gusanga ndwaye umuvuduko na Diyabete, ndiyakira. Ubu nywa imiti buri munsi, nshima ko Leta itwitaho kandi inama abaganga baduha ziradufasha.
RNCDA batugira inama yo kuba hamwe, muri ziriya ndwara uriheba, hari igihe uba wumva utajya mu bandi, uba ufite umutima utari mwiza, kubera ububabare, kubera uburibwe. Icyabaye cyiza ni ugukurikiza inama za muganga, bifasha kuva mu bwigunge, turaganira, turashyikirana.”
Prof. Joseph Mucumbitsi uhagarariye Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura mu Rwanda yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhangana n’izo ndwara.
Yagize ati: “Igenamigambi ry’indwara zitandura ry’imyaka 5 ryarangiye umwaka ushize (2020-2025) ryasize hamaze kugerwa kuri byinshi kandi nka sosiyete sivile twagizemo uruhare n’ubukangurambaga, navuga yuko mu byo twasabaga muri izo gahunga zose, harimo cyane cyane kugira ngo abarwayi bagerweho n’ubuvuzi batagombye gutanga amafaranga menshi, Mituweli isigaye yishyura indwara zitandura, kandi ni ubuvuzi buhenze.”
Yakomeje agira ati: “Mu byo zisize bikomeye ni uko mu bikorwa by’ubuvuzi 14 bongeyeho umwaka ushize washyizwe mu bikorwa bikishyurwa na Mituweli harimo ubuvuzi buhenze nko kubaga umutima, gusimbura impyiko n’izindi ngingo nk’amagufwa yo mu matako, ibyo byose ni ibintu bihenze.”
IInama igirwa buri wese ni uko habaho kwirinda ibyatera indwara zitandura, kuko kwirinda biruta kwivuza, kandi ubuvuzi bwazo buhenda.

