Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Nde muri CAF Confederation Cup
Rayon Sports yaganyije na Panthère Sportive du Nde igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Ahmadou Ahijdjo Stadium iherereye Mujyi wa Yaoundé muri Cameroun, kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.
Panthère Sportive du Nde yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza umukino bidatsinzemo igitego ku munota wa 14 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Beo Batto ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga ku mupira yateye.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka icyo kwishyura ndetse mu minota itatu y’inyongera ku gice cya mbere, Iradukunda Elie Tatou yeteye Coup Franc, umunyezamu wa Panthère Sportive du Ndé, Nomo Onguene, akawukuramo usanga Gloire Ngongo Tambwe ashatse gusongamo uyu munyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye Panthère Sportive du Nde itsinze Rayon Sports igitego 1-0. Mu igice cya Kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Nisingizwe Christian asimburwa na Ibrahim Djigarey.
Izi mpinduka zafashije iyi kipe guhindura mu kibuga hagati aho Rayon Sports yari yarushijwe cyane, ndetse itangira kugera imbere y’izamu rya Panthère Sportive du Ndé no kubona koruneri nyinshi.
Ku munota wa 71 Rayon Sports yakoze impinduka ikura mu kibuga Atisso Kossivi Antonio Kodjo na Iradukunda Elie Tatou, ishyiramo Muhoza Daniel na Tuyizere Mubaraka.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Muhoza Daniel yahise atera ishoti rikomeye mu izamu ku munota wa 80, rikurwamo n’umunyezamu Onguene, ariko rutahizamu wa Gikundiro, Junior Kameni aba hafi asongamo, atsinda igitego cyo kwishyura.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 12 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye.



