Nyaruguru: Urubyiruko rurasabwa kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 30, 2026
  • Hashize amasaha 19
Image

Mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2026, wabereye mu Murenge wa Ruheru, urubyiruko rwasabwe kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura, ahubwo bakagira imyitwarire, imitekerereze n’imyumvire bizima bigamije kwirinda no gukumira ibyaha, ababyeyi na bo bakita ku burere bw’abana babo.

Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze kugira ingaruka ku rubyiruko no ku miryango.

Bizimungu Alfred, ati: “Izi nzoga zari zarazengereje cyane urubyiruko. Hari abamaraga umwanya munini banywa, ntibakore ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane. Turishimira ko zaciwe kuko bituma urubyiruko rwibanda ku mirimo no ku bikorwa bibateza imbere.”

Niyibigena Solange, we avuga ko abanywaga inzoga zitujuje ubuziranenge wasangaga nta mutekano urangwa mu ngo zabo. Ati: “Byagiraga ingaruka ku miryango kuko hari abatahaga basinze, ugasanga mu rugo nta mutuzo uhari. Turishimira ko ibikorwa byo kubirwanya byongerewe imbaraga, kuko bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza n’umutekano.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere zirimo Polisi, bibukije abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubashora mu byaha.

Ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura ahubwo mukarangwa n’imitekerereze mizima, imyumvire, imigirire, imikorere bizima bagamije gukumira ibyaha.”

Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yagejeje ku bitabiriye umuganda, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko igihugu gikeneye urubyiruko rutekereza neza kandi rwiteza imbere.

Ati: “Urubyiruko rukwiye ibyiza, twavuye kuri ya mvugo ivuga ngo nta myaka ijana, ahubwo ikaba ni mu myaka ijana. Urubyiruko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge. Ntabwo dukwiye kugira urubyiruko rurindagizwa n’ibiyobyabwenge, tugomba kugira urubyiruko rwiza, rutekereza neza kugira ngo rwubake igihugu, ni yo gahunda ya Leta.”

Abaturage basabwe gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, batanga amakuru ku babikora cyangwa ababikwirakwiza.

Polisi yifatanyije n’abaturage ba Ruheru mu muganda
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan
  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 30, 2026
  • Hashize amasaha 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE