Mufatanye n’ubuyobozi gutahura ahaba kakiri inzoga zitujuje ubuziranenge – Dr Nsanzimana

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yifatanyije n’abayobozi n’abaturage mu muganda rusange wabereye mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, abasaba gukomeza kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge bakorana n’inzego z’ubuyobozi mu gutahura aho izo nzoga zaba zikiri mu baturage.

Ni umuganda wibanze mu gusukura ibigo by’amashuri ndetse no gutunganya imihanda, nyuma y’uyu muganda Abanyarwanda basabwe kureka inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge birimo urumogi. 

Habimana Faustin wabaswe n’ibiyobyabwenge yagaragaje uburyo inzoga zamugizeho ingaruka zirimo kurwara umwijima. 

Yagize ati: “Kubera ibiyobyabwenge nabaye nk’igicucu, abana banjye nta n’umwe wize,, ibiyobyabwenge byantesheje agaciro. Byangizeho ingaruka no ku muryango, mu 2013 ndwara igifu, mu 2014 basanga ndwaye umwijima.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abagize inzego z’umutekano mu muganda usoza Ukwezi kwa Kanama 2026 hatunganywa umuhanda Rukoko – Bisizi wangiritse no gusukura ibigo by’amashuri GS Isangano na GS Kanembwe II.

Yasabye abatuye ako Karere kureka inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge birimo urumogi rukunze kuhafatirwa ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Mu Karere ka Rubavu, turangije umuganda usoza uku kwezi kwa munani, tukaba uyu muganda by’umwihariko twawuhuje na gahunda Igihugu cyacu kirimo, Abanyarwanda twese turimo yo guca inzoga. Inzoga zagiye zica abantu, zikarwaza benshi ndetse tunibutsa abanywa inzoga zitari kuri rutonde zitemewe gukorerwa hano mu Rwanda cyangwa gucururizwa hano mu Rwanda ko n’izindi bajya banywa gake byaba byiza kurushaho bakanazireka kuko inzoga zangiza ubuzima.”

Yongeyeho ati: ” Icya kabiri ntabwo ari inzoga gusa turavuga n’ibiyobyabwenge bindi hari ibyo tuzi cyane cyane aha turi i Rubavu hagiye havugwa kwinjira ku urumogi , rwinjira mu buryo bwa magendo ruturutse mu gihugu duturanye hano hakurya muri metero nkeya y’aha turi. Urumogi narwo rwangiza ubuzima narwo tugomba kuruca rwaba urwinjira ndetse n’ururi mu gihugu.” 

Yibukije ko amavuriro yiteguye kwakira no gufasha abagizweho ingaruka n’inzoga zitujuje ubuziranenenge ndetse n’ababaswe na zo. Yasabye n’​ababyeyi gufatanyiriza hamwe mu gukurikirana ko abana baguma mu ishuri, bakaba kure y’ibiyobyabwenge birimo itabi, by’umwihariko iriziwi nka ‘vaping’, urumogi, inzoga, n’ibindi, mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye nk’Abanyarwanda.

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE