Kigali: Imiryango irenga 3 000 yafashijwe kurwanya igwingira
Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko mu mwaka w’imihigo wa 2025/2026 warangiranye no kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2026, yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana aho yafashije imiryango 3 019, kumenya uko umwana ategurirwa indyo yuzuye.
Ni ibyagarutsweho kuri iki Cyumweru ubwo Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yagaragazaga uko umwaka w’imihigo wa 2025/2026 wagenze, ibyagezweho mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera n’ingamba zihari mu mwaka w’imihigo mushya.
Bagaragaje ko mu byakozwe by’ingenzi ari ukurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana aho mu turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge imiryango irenga 3 000 yigishijwe uko bategura indyo yuzuye ndetse bafashwa guhinga n’uturima tw’igikoni.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (RDHS) bwa 2025 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira cyageze kuri 27% mu 2025 kivuye kuri 33% mu 2020.
Ni mu gihe raporo ya NISR ya 2024, igaragaza umutekano w’ibiribwa mu Mujyi wa Kigali (CFSVA/ Comprehensive Food Security and Vulnerability Analysis), igaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryari kuri 15.9%.
Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CNF y’Umujyi wa Kigali, Mutsiri Elvania avuga ko nubwo iyo miryango yagezweho icyigishwa imihigo igikomeje kuko hifuzwa ko nta mwana w’u Rwanda wasogara agwingiye.
Yagize ati: “Twubatse uturima tw’igikoni, dufasha abagore n’abagabo guteka indyo yuzuye abana barya neza banywa neza ariko turifuza ko igwingira rigera kuri zeru mu myaka itanu iri imbere.
Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Gasabo, Kamashazi Donnah ashimangira ko gukorera hamwe ari byo bizakomeza kubashoboza kurwanya igwingira kuko bashoboye gukura mu mirire mibi abana barenga 50 mu 100 bari bafite umwaka ushize.
Yagize ati: “Twari dufite abana barenga 100 ariko ubu baragabanyutse bageze kuri 50 gusa kuko ubu twashyize hamwe turwanya imirire mibi.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Urugeni Martine avuga ko kuba ababyeyi barigishijwe uko bategura indyo yuzuye ari uko hari bamwe bafite abana bari mu mirire mibi kandi batabuze ubushobozi.
Urujeni avuga ko CNF ikwiye gukomeza gushyiramo imbaraga, imiryango yose ikigishwa bityo umwana akabaho neza, agakura mu bwenge no mu gihagararo.
Yagize ati: ”Twasanze kuba abana bari mu mirire mibi si ukubura ibyo babagaburira ahubwo hari no kudasobanukirwa uko bagaburira umwana; akaba ari na cyo bagiye badufasha bakigisha abantu indyo yuzuye uko imeze umuhigo ni uko nta mwana uba mu mirire mibi mu Mujyi wa Kigali.”
Mu bindi byagezweho na CNF mu Mujyi wa Kigali; bateye inkunga imishinga iciriritse y’abagore n’abakobwa 260, hatangwa amatungo magufi 252 n’amaremare umunani, bunga imiryango 58 yari ibanye mu makimbirane muri 524 yari yaragarajwe ndetse barwanya ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi aho byatumye abakabakaba 9 000 bakorera mu masoko.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego, muri Gahunda ya Kabiri y’Iterambere (NST2), yo kugabanya igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 rikava kuri 27% rikagera munsi ya 15% mu 2029.
