Ntidushaka ko hari umuturage wabura ubuzima ku bishobora kwirindwa -Minisitiri Habimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare gukumira ibishobora kubabuza ubuzima birimo ibyaturuka ku biza ndetse n’inzoga zitemewe, anabasaba kwitegura igihe cy’imvura y’umuhindo bakurikiza inama bagirwa zigamije kwirinda ibiza byaturuka ku mvura n’inkuba.
Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage bako Karere mu muganda usoza ukwezi, umuganda wibanze ku guhanga imihanda no kuzirika ibisenge by’inzu.
Minisitiri Habimana yabwiye abaturage ko inzego zishinzwe ubumenyi bw’ikirere zagagaragaje ko hateganyijwe imvura nyinshi, aho buri wese asabwa kwitegura no kwitwararika ku ngaruka ishobora kugira irimo n’ibiza byayiturukaho.
Ati: “Ibipimo bigaragaza ko tuzagira imvura nyinshi ndetse n’imiyaga, ibi bishobora guteza Ibiza ari yo mpamvu uyu munsi tubasaba kuzirika ibisenge mukabikomeza ndetse mugasibura imiyoboro y’amazi. Dusaba abaturage kandi kwirinda inkuba birinda kureka amazi mu mvura, kugendesha ibirenge mu mvura, kugama munsi y’ibiti gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga mu mvura birimo za telefone n’ibindi. Ibi bizatuma tugabanya ibyago byo kwibasirwa n’inkuba.”
Minisitiri Habimana kandi yabwiye abaturage b’i Nyagatare ko igihugu giha agaciro gakomeye umuturage aho ubuyobozi budashaka kubona hari umuturage watwawe ubuzima n’ibyashoboraga kwirindwa.
Ati: “Leta ntishaka kubona hari umuturage wacu waducika akabura ubuzima azize ibyashoboraga kwirindwa birimo ibiza navugaga ndetse n’ibindi bibwangiza birimo n’inzoga zitemewe. Mumaze iminsi mwumva icyemezo Leta yafashe cyo guca ibyuma n’ibindi binyobwa bigira ingaruka ku buzima. Ni mu nyungu zacu nk’abaturage ari yo mpamvu namwe nongeye kubasaba gushyigikira iyi nzira, mukumira izi nzoga mugafasha ubuyobozi kuzica burundu.”
Abaturage batuye Rwimiyaga bakoranye umuganda n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru bashimye uko bitabwaho ndetse bizeza ko bazashyira mu bikorwa inama bagiriwe.
Mujawimana Annoncee yagize ati: “Twishimiye umuganda twakoranye n’ubuyobozi bwacu ndetse n’ingabo na polisi, tunashima inama twagiriwe zigamije kwita ku mutekano wacu. Tweretswe uko dukwiye kwitwara mu kwirinda ibiza aho natwe abatagezweho ngo bazikirwe ibisenge tugiye gukomeza kubyikorera kugira ngo umuyaga utazadusenyera kandi twarabwiwe.”
Akomeza agira ati: “Ubusanzwe inaha haba umuyaga mwinshi cyane ku buryo n’ubundi hari igihe inzu zatwarwaga n’umuyaga, ibi rero bikaba bidusaba gukaza ingamba kubera ko batubwira ko uyu muhindo uzaba ufite umwihariko.”
Karuhanga Eddy we yavuze ko yashimye inama bagiriwe ku gukuumira no kurwanya inzoga z’ibyuma n’izindi zitemewe.
Ati: “Inaha dutuye ku mupaka aho abantu benshi bakoresheje izo nzoga kuva na kera zitaratangira gukorerwa mu Rwanda. Zambukaga ziva Uganda zo na Kanyanga ari ubu twasobanukiwe ububi bwazo ndetse twongeye kwibutswa ko n’uwaba yarazihishe tukamumenya tudakwiye kumuhishira kuko zitwicira abantu. Tugiye gufatanya rero mu kuzikumira kugira ngo abaturage bajye mu bifite umumaro bibateza imbere bace ukubiri n’ibiteza umwiryane mu muryango bikanawukenesha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yagaragaje ko kuva aho inzoga zitemewe zikuriwe ku masoko byagabanyije amakimbirane ndetse n’ibyaha by’urugomo.
Ku bijyanye n’ibiza na we yagaragaje ko muri aka karere ari hamwe mu hajya hibasirwa n’inkuba aho n’imvura yaguye mu cyumweru gishize yarimo inkuba zahitanye abaturage babiri barimo uwarimo ayobora amazi mu mvura.
Yagaragaje ko ubu hamaze kuzirikwa ibisenge by’inzu 400 aho izigera kuri 200 zose ziri mu Murenge wa Rwimiyaga wakorewemo umuganda.