Abapolisi 304 basuye Igicumbi cy’Intwari, biyemeza gukomeza umurage wazo
Abapolisi bato 304 bari mu masomo ya Officer Cadet mu Ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, basuye Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, biyemeza gukomeza umurage w’izo Ntwari no kuwusigasira mu nshingano zabo.
Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, aho aba bapolisi n’abarimu babo babanje guhabwa ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse na kirazira.
Nyuma y’ikiganiro, basuye Igicumbi cy’Intwari, bareba imva n’ibindi bimenyetso byibutsa Intwari z’Igihugu, banasobanurirwa uruhare rwazo mu mateka y’u Rwanda no mu rugendo rwo kubaka Igihugu.
Abapolisi bari muri urwo ruzinduko bavuze ko amasomo bahigiye ku mateka y’Intwari n’indangagaciro zaranze ubuzima bwazo azabafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite nk’urubyiruko n’abari mu nzego z’umutekano.
Sgt Nuwamanya Innocent yavuze ko gusura Igicumbi cy’Intwari byatumye bongera gutekereza ku gaciro ko kwitangira Igihugu no gukora ibishoboka kugira ngo ibyo Intwari zaharaniye bikomeze gusigasirwa.
Yagize ati: “Gusura Igicumbi cy’Intwari bitwibutsa kandi bigatuma twongera kureba icyo bisaba ngo twitange ku gihugu, kugira ngo n’abazavuka tutakiriho bazatwigireho.”
Yasabye urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’Igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima ndetse n’ejo hazaza habo.
Ati: “Uruhare rwanjye ni ugukomeza kurinda abantu n’ibintu, ngaharanira ko igihugu cyanjye gikomeza gutera imbere.”
Sgt Inyumba Monica yavuze ko yari asuye Igicumbi cy’Intwari ku nshuro ya mbere, avuga ko hari amasomo y’ingenzi yahigiye, cyane cyane ajyanye no kugira umuhate mu nshingano no gukurikiza urugero rw’abababanjirije.
Ati: “Ni ugukomeza gukora cyane nk’abatubanjirije, kugira ngo dutere ikirenge mu cyabo cyatumye baba intwari.”
Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga rufite mu guteza imbere Igihugu no gusigasira umurage w’abagikoreye, anarushishikariza gusura ibicumbi by’Intwari kugira ngo rumenye amateka y’Igihugu n’indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yavuze ko kuba abapolisi bato basuye Igicumbi cy’Intwari ari iby’agaciro, kuko bibafasha kumenya amateka no kwimakaza umuco w’ubutwari.
Yagize ati: “Gusura kw’aba bapolisi bato ni iby’agaciro. Twari tumenyereye gusurwa n’abantu bakuru, wenda batangiye guhabwa amahugurwa y’igihe kirekire, abo bapolisi bato iyo badusuye tuba twizeye ko indangagaciro z’umuco w’ubutwari n’iz’umuco nyarwanda by’umwihariko bigera ku bantu benshi kandi mu gihe gito.”
Rwaka yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gushyigikira gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda biri mu bifasha kururinda ibikorwa bishobora kurwangiriza.
Ati: “Bazadufasha, kuko nta kindi cyatuma ibyo byangiza urubyiruko bigabanyuka uretse kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Yasobanuye ko gusura Igicumbi cy’Intwari nta kiguzi bisaba, ahubwo ko umuntu ku giti cye, umuryango cyangwa itsinda ribishaka bandikira Umuyobozi wa CHENO, bakamenyesha ko bakeneye gusura icyo Gicumbi, bagahabwa igihe n’ibisobanuro ku mateka ahaboneka.
U Rwanda rufite ibicumbi by’Intwari z’Igihugu bitatu. Hari Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Igicumbi cy’Ubumuntu giherereye mu Karere ka Rubavu, ndetse n’Igicumbi cy’Ubunyarwanda giherereye i Nyange mu Karere ka Ngororero.
Rwaka yavuze ko gusura ibi bicumbi bifite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha amateka n’umurage byasizwe n’Intwari z’u Rwanda.
Ati: “Iyo bahasuye babasha gusobanukirwa byinshi cyane bikubiye mu mateka n’indangagaciro by’Abanyarwanda tugomba gusigasira. Ni umurage tugomba gukomeza kwigisha, mu nshingano zacu harimo kwigisha cyane cyane abakiri bato umuco w’ubutwari.”
Igicumbi cy’Intwari i Kigali kigizwe n’igice gishyinguwemo Intwari z’Igihugu ndetse n’ibindi bimenyetso biranga ubutwari bwazo.
Kuri ubu, icyo gicumbi cy’Intwari i Kigali kirimo kubakwa no kwagurwa mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka y’Intwari no kwimakaza umuco w’ubutwari.
Muri iyo nyubako nshya hateganyijwe ibice bitatu bizagaragaza amateka y’Intwari zo mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi. Hazaba kandi harimo ububiko bw’amashusho n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu gusobanurira abazasura icyo Gicumbi, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, amateka y’Intwari n’umurage zasize.




