Nyagatare: Rwempasha abacuruzaga banyagirwa barashima ko bubakiwe isoko

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha bahoze bacururiza mu isoko rito ry’ahazwi nka Kwepikinonko ryakoreraga ku gasozi, bishimira isoko bubakiwe ryabarinze gucuruza banyagirwa bakanicwa n’izuba, rikanabafasha kunoza imikorere yabo.

Abacururiza muri iri soko bubakiwe rigasakarwa  babwiye Imvaho Nshya ko mbere yuko ryubakwa bamaze imyaka  myinshi bakorera mu buryo bubagora aho bazaga gucuruza izuba rihumbye, ubundi imvura yagwa bakazinga bakajya kugama.

Mudahogora Marry yagize ati: “Turashima cyane isoko ryiza twubakiwe turikeneye, kuko twamaze igihe kirekire ducururiza hanze imvura yagwa ikatunyagira ndetse ikatwangiriza n’ibicuruzwa. Mu gihe cy,imvura  rimwe na rimwe twaranuraga tukajya gushaka aho twugama, hari ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi.”

Abayo Devotha avuga ko kuri ubu bamaze kwibagirwa imvune bagiraga ndetse ko ubucuruzi bwabo butera imbere cyane ko n’abatinyaga kubijyamo baje gukorera mu isoko.

Ayagize ati: “Ni amashimwe akomeye cyane ku buyobozi bwacu bukomeje kutugezaho iterambere. Ubundi inaha hari abataritabiraga ubucuruzi nk’ubu buciriritse bukorerwa mu masoko kubera gutinya za mvune navuze zo kwirirwa ku zuba no kunyagirwa, aho isoko ryubakiwe ababyeyi baratinyutse aho ufite igishoro gito aza akegera abandi agakora. “

Iri soko kandi rifasha abakenera guhaha ibyiganjemo ibiribwa kudakora ingendo ndende.

Mutabaruka Jimmy yagize ati: “Tugitura inaha aho guhahira ntihari hahari, hari abafataga urugendo bakajya gushaka ibiribwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nk’ibitoki, ibirayi n’ibindi biribwa. Uko amasoko nk’aya atwegera bituma abantu bakenera guhaha babona aho babikura batavunitse kandi n’uwacuruje akabyungukiramo. Muri rusange bifasha buri ruhande”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko iri soko ryubatswe mu mwaka wa 2020 kugira ngo rigoboke abaturage batagiraga aho bacururiza ndetse naho bahahira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Ngoga John yagize ati: ”Icy’ibanze dukesha isoko nk’iri  ni ugutuma abaturage bacu babona ko Ibikorwa biba ahandi na bo bibagezwaho. Bagakorera ahantu heza bagacuruza neza bakinjiza kandi bakaninjiriza Igihugu. Ikindi ryafashije abaturage kutajya gushakira ibyo babaha hakurya y’umupaka, byatezaga akajagari mu iyambukiranyamipaka ritubahirije amategeko.”

Akomeza agira ati: “Iri soko ryavunnye amaguru abaturage bacu bashoboraga gukora ingendo bajya gushaka aho babahira kure, ubu bituma umwanya bakoreshaga bawukoresha mu kwita ku miryango yabo no mu bindi bibateza imbere.

Ikindi ni uko iyo umuturage abona akorerwa ibyo akeneye bituma yiyumva nk’umunyagihugu witaweho, utaribagiranye bityo n’urukundo rw’igihugu cye ntirucogore.”

Iri soko rya Rwempasha rimaze imyaka itanu rikorerwamo n’abaturage, ryubatswe n’amafaranga y’u Rwanda 117 3673 527.

Isoko bubakiwe i Rwempasha ryatwaye asaga miliyoni 170, ribafasha gucuruza batikanga ibihombo
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE