U Buholandi: Umunyarwanda Ntambara Eugène ushinjwa Jenoside yakatiwe gufungwa burundu

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2026
  • Hashize iminota 22
Image

Urukiko rwa La Haye mu Buholandi  rwakatiye Umunyarwanda Ntambara Eugène igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki tariki ya 28 Kanama 2026. 

Ntambara wari utuye muri Komini Mbazi muri Perefegitura ya Butare, yabaye umwarimu n’umuyobozi mu nzego z’ibanze, ahunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

-Ntambara yageze mu Buholandi mu 1998, atura mu Mujyi wa Ede mu Ntara ya Gelderland. Mu 2014, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, busaba u Buholandi kumwohereza i Kigali kugira ngo aburanishwe ariko bwarabyanze kuko bwari bwaramaze kumuha ubwenegihugu.

Nyuma yo gukora iperereza ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasanze Ntambara yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hafi 3000 bari bahungiye mu kibuga cya Byiza muri Mbazi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, tariki ya 24 n’iya 25 Mata 1994, mu gusahura no gutwika inzu z’Abatutsi, gushishikariza abantu gukora Jenoside no kuyikora ubwe.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 26 kamena 2026, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rw’i La Haye ko ubwicanyi bwakorewe muri Mbazi bwari bufite impamvu yonyine yo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi, kandi ko muri Mata 1994 uyu Munyarwanda yari afite ijambo rikomeye muri iyi komini.

Bwabwiye urukiko kandi ko Abatutsi bari bahungiye mu kibuga cya Byiza bishwe urw’agashinyaguro mu byiciro bitatu, ko abicanyi baririmbaga ko bagiye kubatsemba bose, bunagaragaza ko Ntambara ari mu babashishikarije gukora Jenoside.

Mu kwiregura kwe Ntambara yavuze ko nta ruhare yagize muri Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ahubwo ko na we yabuze abo mu muryango we muri icyo gihe. Yifuza kugirwa umwere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2026
  • Hashize iminota 22
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE