U Rwanda na Mozambique bunguranye ubumenyi ku mibereho myiza y’abasirikare

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

U Rwanda na Mozambique byunguranye ubumenyi ku micungire y’imibereho myiza y’abasirikare, hibandwa kuri gahunda z’imibereho myiza zigenewe abasirikare n’imiryango yabo.

Ibi byabaye nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi irindwi rw’intumwa za Minisiteri y’Ingabo ya Mozambique mu Rwanda, ziyobowe na Maj Gen Samuel Luluva, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imibereho Myiza y’Abasirikare muri iyo Minisiteri.

Izi ntumwa zasoreje uruzinduko rwazo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, mu nama zagiranye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko iyo nama yagaragaje ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye busanzwe mu bijyanye n’ingabo, by’umwihariko mu bijyanye na gahunda z’imibereho myiza y’abasirikare.

Mu gihe cy’uruzinduko, abayobozi bo muri Mozambique basuye Ikigo cy’Imari cyo kubika no kugurizanya (ZIGAMA CSS), amaduka y’Ingabo (AFOS), ndetse na gahunda y’ubwishingizi bw’indwara bw’abasirikare izwi nka Military Medical Insurance (MMI).

Basura kandi indi mishinga y’ingabo igamije guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare, bagirana ibiganiro ku buryo bunoze bwo gutanga serivisi z’imibereho myiza no gufasha abasirikare n’imiryango yabo.

Uretse ibiganiro n’ubusabane mu rwego rw’akazi, izo ntumwa zasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohera Igihugu.

Aho zasobanuriwe uruhare rw’Ingabo zari iza RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uruhare zagize mu kubungabunga umutekano w’igihugu, kurinda abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Uku kungurana ubumenyi ku mibereho myiza y’abasirikare kwabaye mu gihe u Rwanda na Mozambique bikomeje gushimangira ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano, bukomeje kwaguka nyuma y’uko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021.

U Rwanda rwohereje ingabo n’abashinzwe umutekano muri Mozambique ku busabe bwa Guverinoma y’icyo gihugu, mu rwego rwo kuyifasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorana n’umutwe wiyitirira Leta ya Kisilamu (Islamic State) mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe, ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda na Mozambique byagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu turere dutandukanye, bituma abaturage bari baravuye mu byabo batangira kubigarukamo, amashuri n’ibikorwa by’ubucuruzi na byo byongera gufungura.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE