Rulindo: Ahereye ku bihumbi 50 Frw ageze ku mutungo wa miliyoni 18 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Uwizeyimana Marie, umugore w’imyaka 51 wo mu Mudugudu wa Nyirataba,  Akagari ka Taba, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwiga gukora amasabune, akabibyaza umusaruro atangiriye ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 gusa.

Uwo mugore wahoze atungwa no guca inshuro, avuga ko kuri ubu gukora amasabune byamufashije kwihangira umurimo, guha akazi abandi, kwishyurira abana amashuri no kwishakira umutungo ubarirwa muri miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Nari umugore urya ari uko mvuye guca inshuro. Isabune nayibonaga bingoye, kandi iyo umugabo yabaga adafite amafaranga yo kuyigura nabwo byabaga ikibazo, no kurya ubwabyo byari ikibazo.”

Uwizeyimana avuga ko amahirwe yo guhindura ubuzima bwe yayabonye binyuze mu itsinda ryo kwizigamira yari arimo, aho bamwe mu banyamuryango batoranyijwe kugira ngo bahabwe amahugurwa y’umwuga. Muri abo bagore ni ho na we yatoranyijwe, ahabwa amahugurwa yo gukora amasabune mu 2017.

Avuga ko ubwo amahugurwa yayabonaga, yahise atangira gutekereza uko ubumenyi yari yungutse yabubyaza umusaruro, aho gukomeza guca inshuro.

Yagize ati: “Namenye gukora amasabune niyemeza kuyashoramo. Natangije n’amafaranga make nari maze kubona mu bantu bansabaga kujya kubahugurira mu ngo zabo. Ayo mafaranga ndayakusanya nyagura ibikoresho birimo amaforomo yo gukora isabune harimo izo bita iz’imiti, indobo, amabase n’ibindi.”

Nyuma yaho, yagiye muri SACCO, ahabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 50, ayabyaza umusaruro atangira gukora amasabune akomeye n’ay’amazi.

Yagize ati: “Ibyo bihumbi 50 nakuye muri SACCO narabikoresheje nkora isabune ikomeye, bita isabune y’umuti n’iy’amazi. Buhoro buhoro nza kubona ko ibi bintu bishobora kumpindurira ubuzima, kandi isabune ni igikoresho gikenewe muri sosiyete, ubu usanga abafite za hoteli, resitora n’ahandi baba banshaka ngo mbahe isabune kimwe n’abaturage.”

Uwizeyimana avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyaje kongera kumwereka ko yari yahisemo umwuga ushobora kumwinjiriza amafaranga, kuko isuku yari yashyizwe imbere mu gukumira ikwirakwira ry’indwara.

Yongera umusaruro, akomeza gushaka abakiliya no kongera igishoro, kugeza ubwo ibikorwa bye bitangiye kwaguka.

Kuri ubu afite abakozi batatu avuga ko bahembwa neza, ndetse we ubwe akaba atajya munsi y’umushahara w’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, nyuma yo gukuramo amafaranga akoresha mu bikorwa bye.

Yagize ati: “Iyo nahembye abakozi banjye ndetse nakuyemo ayo naguze ibikoresho, nsanga umushahara wanjye ari ibihumbi 300Frw.”

Uwizeyimana avuga ko inyungu yakuye mu gukora amasabune itarangiriye ku kumutunga no kwishyurira abana amashuri, ahubwo yamufashije kuvugurura inzu ye, yaguze inka ifite ndetse n’ikibanza.

Yagize ati: “Gukora isabune byatumye abana banjye biga amashuri, kugeza ubwo umukuru yiga muri kaminuza. Byatumye mba ahantu hasobanutse, n’inyubako yanjye ndayivugurura ifite agaciro ka miliyoni 9 Frw, mfite inka ihagaze miliyoni 1, naguze ikibanza kiri hafi y’umuhanda cya miliyoni 4 Frw. Iyo mbaze neza nsanga isabune yarangejeje ku mutungo wa miliyoni 18.”

Uretse uyu mutungo, Uwizeyimana avuga ko yatangiye no kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza, agamije kugira ubuzima bwiza mu gihe cy’izabukuru.

Asaba cyane cyane abagore kudategereza igishoro kinini kugira ngo batangire gukora, ahubwo bagakoresha ibyo bafite hafi yabo, bakabyaza umusaruro ubumenyi n’amahirwe babona.

Yagize ati: “Ibintu byose ni ugutekereza. Nzi umugore mugenzi wanjye watangiye agurisha imboga ku mifungo, yiyemeza kuzihinga iwe akoresheje icyo bita akarima k’igikoni. Yaje kugera aho ahinga igice cya hegitari, none ubu yabigize umwuga, agemurira imboga ibigo by’amashuri mu gace k’iwacu.”

Yongeraho ati: “Uratekereza neza, ukabona icyo ufite hafi yawe, ukagitangira uko ushoboye, amafaranga akagenda aza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Judith Mukanyirigira, asaba abagore gukoresha amahirwe ari mu miryango yabo no mu bice batuyemo, bakiga imyuga kandi bakayihinduramo imishinga ibinjiriza amafaranga.

Mukanyirigira avuga ko Akarere gashaka ko abagore n’urubyiruko bataba abashaka akazi gusa, ahubwo banahinduka ba rwiyemezamirimo bashobora kwihangira imirimo ndetse bagaha akazi abandi.

Yagize ati: “Turashishikariza abagore kwiga imyuga no gutinyuka gutangira imishinga, n’iyo yaba mito. Icy’ingenzi ni ukumenya amahirwe ari hafi yawe, ukagira igitekerezo, ukagishyira mu bikorwa kandi ukamenya gucunga neza amafaranga ubona.”

Yongeraho ko abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’imiryango n’Akarere muri rusange, bityo ko gukomeza kubongerera ubumenyi mu myuga, mu micungire y’imari no mu bucuruzi ari ingenzi.

Akarere ka Rulindo kashyize mu by’ingenzi guteza imbere ba rwiyemezamirimo, gutanga amahugurwa y’imyuga, gufasha imishinga mito n’iciriritse kubona serivisi zo kuyiteza imbere no gushishikariza abagore kwinjira mu bikorwa by’ubukungu. Muri gahunda y’iterambere y’Akarere ya 2024–2029, harimo intego yo gushyigikira imishinga 102 ibyara inyungu n’akazi, ndetse no gutanga amahugurwa y’igihe gito y’imyuga ku rubyiruko, abagore n’abandi bafite intege nke.

Uwizeyimana avuga ko isabune imuteje imbere ituma asirimuka, ndetse bituma yitabirira imurikagurisha
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE