Zuchu arajwe ishinga no kwita ku mukobwa we

Zuchu arajwe ishinga no kwita ku mukobwa we

Umuhanzi wo muri Tanzania Zuchu, yavuze ko yiteguye gutanga buri rukundo afite mu mutima we ku buryo umukobwa we azarumuhundagazaho, abigaragaza kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.

Yanditse ati: “Niteguye gutanga buri kimwe, mfite mu mutima mu kurera umukobwa wanjye, kuko umukobwa wakuriye mu rukundo rwinshi kandi rwimbitse atazigera yemera guhabwa urukundo ruke cyangwa kubeshya ko yitaweho kandi atari ko bimeze.”

Ku wa 2 Kanama 2026 ni bwo Diamond Platnumz yatangaje ko we na Zuchu bibarutse umwana w’umukobwa, ashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yo ku bitaro ari kumwe na Zuchu n’umwana wabo, arandika ati: “Kaze neza ku Isi malayika wacu w’agaciro. Usanzwe ukundwa kurusha uko amagambo yabivuga.”

Ibyo byashimangiwe na Zuchu wahise asubiza Diamond agira ati: “Isi yanjye yose.” Ashimangira ko umugabo we n’umukobwa wabo ari bo Si ye.

Zuchu na Diamond Platnumz basezeranye mu idini ya Islam mu muhango wihariye wa Nikah ku wa 1 Kamena 2025, nyuma baza gutangaza ko bibarutse umwana w’umukobwa ku wa 2 Kanama 2026, bivuze ko hari hashize hafi umwaka n’amezi abiri, kuva biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore kugeza batangaje ko babyaye.

Zuchu yiyemeje ko azakora buri kimwe cyose akarera umwana we na Diamond mu rukundo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48