2025: Umubyeyi 1 muri 4 yabyaye abazwe

2025: Umubyeyi 1 muri 4 yabyaye abazwe

Umugore 1 muri 4 mu Rwanda, abyara abazwe nk’uko bigaragzwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisahamibare (NISR), binyuze mu Bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7) bwerekana ko umubare w’ababyara babazwe wiyongereye, aho ugeze kuri 24%.

Imibare ya NISR igaragaza ko, abagore 24% babyaraga babazwe mu 2025, bangana hafi n’umugore 1 kuri 4, mu gihe mu 2005 Ubushakashatsi bwa 3 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS3), ababyeyi 3% ari bo babyaye babazwe, bigaragaza ko mu 2010 ubwo hagaragazwaga ubwo bushakashtasi ku nshuro ya 4 (DHS4) habazwe 9%, ababyeyi 14% ni bo babyaye babazwe mu 2014/2025 (DHS5) naho DHS 6 mu 2019/2020 imibare y’ababyeyi babyaye babazwe irazamuka igera kuri 17%. Iri zamuka rikaba ryagirana isano n’iterambere muri rusange, ariko by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyo igipimo cyo kubyara babazwe kirenze 10%, ntaho biba bigihuriye no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.

Ubusanzwe kubaga umubyeyi bikorwa byemejwe n’umuganga, hagamijwe gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe bigaragara ko atabazwe byateza akaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Birashoboka kuvugana n’uwapfuye? Icyo Bibiliya n’ubushashatsi bibivugaho 28 Ukwakira 2026 Saa 17:11
  2. Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA 28 Ukwakira 2026 Saa 16:22
  3. “Nta watwumvaga”: Impamvu urubyiruko rwa Gen Z rwishora mu myigaragambyo i Burayi 28 Ukwakira 2026 Saa 15:33
  4. Brig. Gen. Karuretwa yasabye abayobozi gushyira umuturage ku isonga 28 Ukwakira 2026 Saa 15:27
  5. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44