2025: Umubyeyi 1 muri 4 yabyaye abazwe
Umugore 1 muri 4 mu Rwanda, abyara abazwe nk’uko bigaragzwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisahamibare (NISR), binyuze mu Bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7) bwerekana ko umubare w’ababyara babazwe wiyongereye, aho ugeze kuri 24%.
Imibare ya NISR igaragaza ko, abagore 24% babyaraga babazwe mu 2025, bangana hafi n’umugore 1 kuri 4, mu gihe mu 2005 Ubushakashatsi bwa 3 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS3), ababyeyi 3% ari bo babyaye babazwe, bigaragaza ko mu 2010 ubwo hagaragazwaga ubwo bushakashtasi ku nshuro ya 4 (DHS4), mu 2014/2025 (DHS5) na DHS 6 mu 2019/2020 imibare yagiye izamuka, bikaba byagirana isano n’iterambere muri rusange, ariko by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyo igipimo cyo kubyara babazwe kirenze 10%, ntaho biba bigihuriye no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.
Ubusanzwe kubaga umubyeyi bikorwa byemejwe n’umuganga, hagamijwe gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe bigaragara ko atabazwe byateza akaga.