Iran yatangaje ko yiteguye guhangana n’ibihano bishya bya USA
Iran yavuze ko yiteguye guhangana n’ibihano bishya by’ubukungu yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko ibyakozwe na USA bishobora kugaragaza indi ntambwe yo gutsindwa kwayo.
Minisitiri w’Ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yashimangiye ko biteguye neza guhangana nyuma yuko Minisitiri w’Imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Scott Bessent ku wa 24 Kanama 2026, avuze ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizafatanya na Iran mu by’imari kizashyirwa mu kato k’ubukungu.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta, Minisitiri w’Ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yagize ati: “Guverinoma yari isanzwe yiteguye. Natwe dufite uburyo bwacu kandi tuzi uko dukina uyu mukino.”
Ku ruhande rwa Amerika, Bessent yavuze ko amabanki n’ibigo by’ubucuruzi bikomeza gukorana na Iran na byo bishobora guhura n’izo ngaruka, mu gihe byaba byanze guhagarika imikoranire nayo.
Minisitiri Bessent yavuze ko izi ngamba ari igitero gikomeye kurusha ibindi byose byigeze bikorwa mu rwego rw’imari hagamijwe gufungira Iran amayira yose yo kwinjiza amafaranga.
Mu bihugu Iran ikorana na byo cyane mu bucuruzi harimo u Bushinwa, Turukiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), icyakora, UAE yatangaje mu cyumweru gishize ko ihagaritse ubucuruzi n’ibikorwa byose by’imari yakoranaga na Iran.
BBC yatangaje ko nubwo bimeze bityo Iran yavuze ko yizeye ko ibihugu ikorana na byo bizakomeza ubucuruzi.
Minisitiri Madanizadeh yongeyeho ko u Bushinwa n’u Burusiya bitigeze byemera ingamba zashyizweho na Amerika, anavuga ko yiteze ko n’ibindi bihugu bizazirwanya cyangwa bikanga kuzubahiriza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yateye utwatsi ibyatangajwe na Amerika ivuga ko ibihano n’uburyo bwo gushyira igitutu ku bihugu bitagize icyo bifasha mu gukemura ibibazo, kandi Beijing izakora ibishoboka byose kugira ngo irinde inyungu z’u Bushinwa.