Nyagatare: Banyuzwe n’agakiriro bubakiwe ahabaye ibirindiro bya mbere by’Inkotanyi
Agakiriro ka Kabuga gaherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare kamaze imyaka igera kuri itandatu kubatswe muri aka gace babarizwaga mu butaka bwiswe “Agasantimetero” bwabaye ibirindiro bya mbere by’Ingabo zahoze ari RPA inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ni agakiriro katashywe ubwo hizihizwaga isabukuru ya 27 yo Kwibohora ku wa 04 Nyakanga 2021, abaturage bakaba bavuga ko muri iyi myaka ishize kabafashije guhindura imibereho no kwiteza imbere.
Abakorera muri ako gakiriro, abagahahiramo, ndetse n’abagaturiye, bahamya ko katarubakwa bakoreraga mu kajagari ndetse bamwe batari bafite uburyo bwo gukora.
Habimana Félicien ukora ububaji, agira ati: “Aka gakiriro kaje tugakeneye kuko twakoraga mu buryo butagezweho, aho wasangaga hari abakorera mu ngo zabo abandi bagatira amabaraza y’abaturanyi bagakoreraho. Ibi byatumaga ibyo dukora bitamenyekana neza ndetse n’abakiriya ntibabone aho badusanga mu buryo buhoraho.”
Mutimura Didace avuga ko we aho yakoreraga hari igihe yanyagirwaga, ubu bakaba bararinzwe kwicwa n’izuba cyangwa kunyagirwa n’imvura bari mu mirimo yabo ya buri munsi.
Ati: “Aka gakiriro katurinze kunyagirwa kuko wabaga uri mu kazi imvura yagwa ukagahagarika ndetse bimwe mu byo wakoraga bikangirika. Ubu turakorera ahantu hameze neza ndetse tubona n’aho dushyira ibyo twarangije gukora bitegereje abakiriya. Dushima cyane Umukuru w’Igihugu wazirikanye uko twabaniye neza Inkotanyi akatugezaho ibikorwa remezo nk’ibi.”
Akayezu Justine ukora ibijyanye n’ubudozi, na we agira ati: “Aka gakiriro ngakoreramo kandi aka kazi ni ko kantungiye umuryango. Byamfashije kubona aho nkoreshereza ubumenyi nize nkabubyaza umusaruro. Ikindi ni uko kuko hano hakorerwa ibintu byinshi haragendwa ku buryo abakiriya baza bazi ko bahakura ibyo bakeneye bikatworohereza mu buryo bw’amasoko.”
Muhire Damascène na we agira ati: “Aha turakora tugahembwa n’ibyo twakoze, akazi nkora aha gatuma mbona ibyo nkenera mu buzima bwa buri munsi. Ubu niguriye ikibanza cya miliyoni imwe, aho nteganya no kucyubaka mbikesheje aka kazi. Ikindi ni uko mbona amafunguro nifuza, nkishyurira umwana amafaranga y’ishuri ndetse nkanateganyiriza umuryango wanjye.”
Uretse abakorera muri aka gakiriro, urubyiruko rubonamo imirimo ndetse n’abihuguriramo imyuga itandukanye barashima.
Uwingeneye Clarisse wiga kudoda, yagize ati: “Imyuga ikorerwa aha yatumye nanjye numva mfite inyota yo kugira ibyo menyamo. Nahisemo kwiga kudoda aho ubu nigira hano kandi maze kubimenya aho mfite icyizere ko uyu mwuga uzambeshaho nkuko mbibona ku babikora.”
Abajyaga gushakira kure ibyinshi mu byo bakeneraga, ubu na bo bishimira ko kuri ubu batagikora ingendo bajya gushaka serivisi n’ibicuruzwa bitangirwa muri aka gakiriro.
Mumararungu Devotha ati: “Aho agakiriro gatangiriye byatumye hari ibyo dukenera mu buzima bwa buri munsi twajyaga gushaka ahandi dusigaye tubonera hafi. Ushaka ibikoresho byo nzu ubikoreshareza hano. Ukeneye kudodesha imyambaro ubikoreshereza hano, bikagabanya ikiguzi cyiyongeragaho amafaranga y’urugendo.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko ako Gakiriro kegerejwe abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
Ati: “Gahunda yo kubaka udukiriro igenda igezwa hirya no hino mu Mirenge, aho ibi bifasha abaturage bacu kwiteza imbere, ariko bikanafasha muri gahunda yo kongera imirimo ihangwa. Iyo Leta ifashije mu kubaka ibikorwa remezo nk’ibi rero icyo dusaba abaturage ni ukubibyaza umusaruro bakiteza imbere, aho binafasha kuzamura iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.”
Akomeza avuga ko ubu buryo bwo guhuriza hamwe abafite ibyo bakora bishingiye ku bumenyi ngiro bukomeje, kugira ngo biuusheho gufasha abaturage.
Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).

