Trump yasabye Iran kumanika amaboko nyuma yo gutera ubwoba Oman

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Iran kumanika amaboko ikemera ko itsinzwe intambara nyuma yo kuburira Oman ko ashobora kuyihindura ubushwangi mu gihe yakwitambika gahunda yo gufungura umuhora wa Hormuz.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa 17 Kanama 2026, Trump yavuze ko Iran ikwiye kwemera gutsindwa intambara nubwo ubuyobozi bwe  bwatangiye ibiganiro by’ibanga  n’ingabo za Iran Revolutionary Guard Corps, (IRGC).

Yavuze ko abayobozi ba IRGC ari abakinnyi beza b’amakarita ariko ubu bari gupfa kandi batorohewe n’ibyo bari gucamo.

Aljazeera yatangaje ko nubwo iyi ntambara yatumye Trump atakaza ubushobozi ndetse ikanamugiraho ingaruka mu by’ubukungu ariko yavuze ko nta gitutu ariho cyo kuyirangiza cyangwa igihe ntarengwa yihaye.

Agaruka ku kurasa Oman, Trump yavuze ko mu gihe icyo gihugu cyamubangamira azakirasa nubwo mu byumweru bishize abayobozi ba Iran na Oman bagiranye ibiganiro byari bigamije gufungura umuhora wa Hormuz.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko impande zombi zumvikanye ku mikoreshereze y’umuhora wa Hormuz kandi bari gutegura itangazo rihuriweho ribivugaho, mu gihe Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Esmaeil Baghaei, yavuze ko uburyo bushya buri gutegurwa bugamije kurengera inyungu za Iran na Oman, ari na ko ubwikorezi bw’amato y’ubucuruzi bukomeza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE