Shizzo yateye utwatsi ibyo gutabwa muri yombi
Umuraperi Shizzo uherutse kurushinga n’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yateye utwatsi amakuru yo gutabwa muri yombi, avuga ko ari mu rugo kandi ari mu mudendezo.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Shizzo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 17 Kanama 2026, aho byavugwaga ko yitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo yisobanure ku magambo amaze igihe avuze yo kwibasira abafana b’ikipe ya Rayon Sport.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu w 18 Kanama 2026, Shizzo yatangarije abamukurikira ko atigeze atabwa muri yombi.
Yanditse ati: “Ndi mu rugo amahoro, mu mudendezo. Ndashimira RIB n’abandi bose bagize uruhare mu bufatanye no kutwereka inzira nziza twagombaga kunyuramo.”
Uyu muraperi yemeye ko yagiye kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ibyamujyanyeyo ntaho bihuriye na Rayon Sport cyangwa APR FC.
Ati: “Ntabwo wajya kureba umuntu mukuru hariya, ari ayo marangamutima yanyu n’amakipe mufana. Hari indi mpamvu yari yanjyanyeyo, kandi namaze igice cy’umunsi gusa, ntabwo byari bifitanye isano na Rayon cyangwa APR.”
Shizzo yahumurije abari bahangayikishijwe n’ibyamutangajweho ababwira ko bakwiye kubifata nk’urwenya bakizera amakuru abihereye.
Ati: “Nta birenze. Imana ibahe umugisha mwese. Naho abakwirakwiza ibinyoma, mukomeze mubaseke.”
Ibyabaye kuri Shizzo byaje nyuma y’ubutumwa yari aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga yibasira bamwe mu bafana ba Rayon Sports.
Muri ubwo butumwa, yakoresheje amagambo akomeye, arimo no kubita ‘injiji’, bituma havuka impaka hagati ye na bamwe mu bakunzi b’iyo kipe.
Shizzo Afro Papi umaze imyaka irenga icumi mu muziki, azwi mu ndirimbo zirimo Agatoki ku kandi, Ubuyoga bwa make, i Bugoyi n’izindi nyinshi.
