Mudufashe cyane turwanye ‘ibyuma’ – Minisitiri w’Intebe abwira abanyamadini n’amatorero
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukomeza gufatanya na Leta mu rugamba rwo guca burundu ibinyobwa bitemewe bitujuje ubuziranenge, bizwi nk’ ‘ibyuma’, kuko byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igiterane ngarukamwaka cya ‘Rwanda Shima Imana’, gihuza abayoboke b’amadini n’amatorero mu gushimira Imana ibyiza yakoreye u Rwanda, kikaba cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 40 by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, kibera mu Mujyi wa Kigali muri Sitade Amahoro.
Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu gufasha Leta kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nzima, kwimakaza umuryango utekanye, amahoro no kubanisha neza Abanyarwanda.
Yabasabye kudahwema gufatanya na Leta mu rugendo rw’iterambere no gukomeza kwigisha abaturage kwirinda ibishobora kubadindiza.
Ati: “Turongera gusaba abayobora amadini n’amatorero gukomeza kwigisha Abanyarwanda kwita ku bibateza imbere no kwivana mu bukene, birinda ababashuka babajyana mu nzira zitari nziza.”
Yasabye amadini n’amatorero kurwanya ‘ibyuma’
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’ubusinzi, cyane cyane mu rubyiruko, kigikomeje kugaragara kandi ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kugihashya.
Yavuze ko nubwo benshi mu bayoboke b’amadini n’amatorero batanywa inzoga, bakwiye gukomeza gufatanya na Leta mu kurwanya ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Mudufashe cyane turwanye ibyuma, tubirwanye kuko byangiza urubyiruko rwacu, bigasenya imiryango, bikadindiza imiryango ndetse bikaba n’intandaro y’amakimbirane.”
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko amadini n’amatorero akomeje kugira uruhare mu kwigisha Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ubusinzi, imico mibi n’ibindi bikorwa binyuranyije n’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Amadini n’amatorero mugera ku bantu benshi kandi mugira uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abaturage. Dufatanyije turifuza ko Abanyarwanda bose, by’umwihariko urubyiruko, bakomeza kubungabunga impano y’ubuzima Imana yaduhaye kugira ngo n’imbaraga Imana yaduhaye tuzikoreshe mu kwita ku miryango yacu.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyuma yavuze ko umuryango ukomeye ari wo shingiro ry’igihugu gikomeye, asaba amadini n’amatorero gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kubaka ingo zirangwa n’urukundo, kubahana n’ubwumvikane.
Ati: “Nk’uko inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni ko n’igihugu gikomeye gishingira ku miryango ikomeye. Ni yo mpamvu mwadufasha abashaka kubaka imiryango kurushaho kubaka ingo zishingiye ku rukundo no kubahana, kuko ari byo bishyigikira abana mu gukura bafite uburere bwiza n’indangagaciro bibereye Igihugu cyacu.”
Yibukije abayobozi b’amadini n’amatorero ko ari abafatanyabikorwa ba Leta, abasaba gukomeza gufasha abaturage kurwanya igwingira ry’abana, kubashishikariza kujya mu mashuri no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Yabibukije ko igiterane cya ‘Rwanda Shima Imana gikwiye kuba umwanya wo gushima ariko ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gutuma Igihugu gitera imbere.
‘Rwanda Shima Imana’ ni igiterane ngarukamwaka cyatangiye mu 2012, gihuza abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye mu gushimira Imana ibyiza yakoreye u Rwanda.


