Expo 2026: Abikorera basabwe kongera imbaraga mu byoherezwa mu mahanga
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yibukije abikorera ko bakwiye kongera imbaraga mu kongera ibicuruzwa bikorerwa imbere mu Gihugu nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu binyuze mu kugabanya ingano y’ibyo gitumiza hanze.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026, ubwo iyo Minisiteri yifatanyaga n’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu birori byo guhemba abikorera bahize abandi mu imurikagurisha rya 2026, byanahujwe no kurisoza ku mugaragaro.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Tuyishimire Chantal yasabye abikorera kuzirikana ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu binyuze muri gahunda yo kongera ibikorerwa mu Rwanda ari nako bijyanishwa n’ubuziranenge.
Yagize ati: “Nk’abikorera ndabibutsa ko hari byinshi tugitumiza hanze kandi twese dufite inshingano y’uko twafatanya tukabigabanya kuko hari byinshi Isi yose ikeneye kubona byacu, ndabibutsa y’uko ‘Made in Rwanda’ atari ibiryo cyangwa imyenda gusa ahubwo ni buri cyose gikorewe iwacu.”
Tuyishimire akomeza avuga ko nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iyo babonye abikorera bakora neza byerekana ko bagifite imbaraga zo gukora ibirenzeho kandi hakiri icyizere ko u Rwanda rwahagararirwa no mu mamurikagurisha mpuzamahanga.
Ati: “Navuga ngo nk’Abanyarwanda, turishimye cyane yuko tuzakomeza kubaha amahirwe nk’aya yo kugaragaza ibyo mushoboye na twe mu byo mutugomba ni ukugira icyo mukora kandi kiri ku rwego rwiza buri wese agomba kwifuza, turifuza ko mutagarukira ahangaha ahubwo tugera mu nguni z’Isi zose.
[…] Nongera kubibutsa urugendo dufite rwa Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere NST2, turacyafite ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibyo dutumiza ni wo mwanya wo kubibutsa ko imurikagurisha ridufasha guhangana n’ikibazo cyo guta agaciro kw’ifaranga, kongera imirimo, mbibutsa y’uko nta gihugu kigeze gutera imbere kidatejwe imbere n’abikorera.”
Tuyisenge Bruno, Umuyobozi wa ‘Jibu Rwanda’ yegukanye igihembo nyamukuru cya Expo 2026, avuga ko uretse kwegukana igihembo kwitabira imurikagurisha rya 2026 babikuyemo amasomo menshi y’ingenzi.
Ati: “Kwitabira imurikagurisha rya 2026, twabyigiyemo byinshi harimo gusobanukirwa ko abaguzi baba bafite byinshi bibaza ku mazi tubaha kandi ari ngombwa ko babisobanurirwa twishimiye kubakira, twize kandi uko ubucuruzi bukorwa kuko twabonaga uko abacuruzi bagera ku baguzi.”
Mwamikazi Theonestine wegukanye ibihembo by’uwabaye uwa kabiri mu bikorera bitwaye neza mu imurikagurisha rya 2026, avuga ko igihembo yahawe kimuteye imbaraga zo kwagura ibikorwa bye. Ati: “Tuza muri Expo 2026, nari nzi ko ari ukwirwanaho ndetse ko nta n’undi ubyitayeho, ariko iki gihembo kinyeretse ko ibikorwa birenga kuba ibyacu bikaba iby’Abanyagihugu bose, binteye imbaraga zo kwagura ibikorwa kuko uko dutera imbere ni ko Igihugu cyacu gitera imbere, urumva ko ari inshingano.”
Uretse bamwe mu bahembwe, PSF yanashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura Expo 2026, harimo n’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu (Rwanda Printery Company Ltd – RPC Ltd) n’ibindi bigo bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) bwagaragaje ko Expo 2026 yari irimo kuba ku nshuro ya 29, hakiriwe abikorera bamuritse ibikorwa byabo bagera kuri 494, aho muri bo 373 bari Abanyarwanda mu gihe 121 baraturutse mu bihugu 14 bitandukanye.


