Perezida Museveni yahaye ikaze umwuzukuru we Ruhamya mu Ngabo za Uganda

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahaye ikaze umwuzukuru we, Ruhamya Kainerugaba, mu Ngabo z’iki Gihugu (UPDF), nyuma yo kurangiza amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye i Sandhurst mu Bwongereza.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, Museveni yashimiye Ruhamya ndetse na mugenzi we w’Umunya-Uganda, Bakyira Ruyondo, barangije amahugurwa yabo i Sandhurst ndetse bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant mu Ngabo za Uganda.

Yagize ati: “Imana yongeye kumpa umugisha wo kubona umwe mu buzukuru banjye, Ruhamya, yinjira mu muryango wanjye mugari wa UPDF, nyuma yo gusoza amasomo i Sandhurst hamwe na mugenzi we Bakyira. Ruhamya ndagushimiye, na Bakyira ndagushimiye.”

Yasabye kandi urubyiruko rwa Uganda kureba umurimo wa gisirikare nk’ushobora kurufasha kubaka umusingi ukomeye w’ubuzima, anashimira ababyeyi b’abo basirikare bashya.

Ruhamya, umuhungu wa Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yarangije amasomo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama, ari kumwe na Bakyira ndetse n’abandi banyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ayo mahugurwa bahawe barimo gutanga amategeko no kuyobora ibikorwa bya gisirikare, mbere y’uko batangira imirimo yabo nk’abasirikare bafite ipeti ry’abasirikare bato.

Gen. Muhoozi na we yize muri Sandhurst, aho yasoje aya masomo mu 2 000. Mbere y’umuhango wo gusoza amasomo y’umuhungu we, yari yasangije abantu amafoto agaragaza igihe na we yari mu myitozo, ayagereranya n’aya Ruhamya

Ishuri rya Royal Military Academy ryigisha amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami mu Bwongereza, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

Museveni yahaye ikaze Ruhamya Kainerugaba uri ibumoso na mugenzi we, Bakyira mu Ngabo za Uganda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE