Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yerekeje mu Buhinde
Myugariro ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, wakiniraga AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Chypre yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, ni bwo Chennaiyin FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo bwifuriza ikaze nk’umukinnyi wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri. Nyuma yo gusinya Imanishimwe yavuze ko yishimiye kwerekeza muri Chennaiyin FC.
Ati: “Nishimiye cyane kwerekeza muri Chennaiyin FC no kuba umwe mu bagize ikipe muri uyu mwaka. Nishimiye umushinga w’iyi kipe kandi mfite intego zimwe nayo. Ni uguhatana kuri buri mukino no gutsinda uko byagenda kose. Turashaka guhatanira Igikombe cya Shampiyona kandi tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo tubigereho.”
Yongeyeho ati: “Turashaka ko abafana bacu baba hafi yacu mu mwaka wose w’imikino. Nzi ko hari ikintu cyiza dufite cyo kubaha, kandi ntegereje kuzabana na bo muri uru rugendo.”
Yerekeje mu ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri mu 2014/15 na 2017/18. Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 13 mu makipe 14 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde.
Mangwende yari amaze imyaka ibiri akinira AEL Limassol, ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza kuko akenshi atabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagize mu mwaka we wa mbere.
Uyu mukinnyi usanzwe ubanza mu kibuga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2016, yanyuze muri Aspor FC, akina muri Rayon Sports imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri APR FC yamwohereje hanze y’u Rwanda muri na AS FAR Rabat yo muri Maroc.
