Karongi: Batandatu bahitanywe n’impanuka bavuye mu bukwe
Ahagana mu masaha ya saa tanu z’ijoro kuri uyu wa 9 Kanama 2026 ni bwo abantu batandatu bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace bari bakodesheje bagarutse mu Murenge wa Ruganda maze abandi 13 barakomereka.
Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Polisi yavuze ko umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka ikarenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye maze bafatanya n’inzego z’umutekano bakuramo abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye.
Ati: “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru ashimangira ko iperereza ry’ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.
Ati: “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga”.
Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kibuye.