Musanze: Litiro 30 250 za ‘etanol’ n’amakarito 4 200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge zangijwe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kwangiza litiro 30 250 za ‘etanol’ n’amakarito 4 200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge byatumye barushaho gusobanukirwa n’ingaruka z’ibinyobwa banywaga batazi neza ububi bwabyo.

Bavuga ko izi nzoga zitabangamiraga ubuzima gusa, ahubwo zari zaragize ingaruka ku mibanire y’imiryango, ubukungu bw’ingo ndetse n’imibereho y’abana.

Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babo banywaga izi nzoga bagasinda, bigakurikirwa n’amakimbirane yo mu ngo ndetse no kubakubita. Hari n’abavuga ko abana batabonaga amafaranga y’ishuri kubera ko amafaranga y’umuryango yakoreshwaga mu kugura inzoga.

Mukankundiye Emilienne wo mu Murenge wa Busogo yagize ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge zari zimaze kutubuza umutekano mu ngo kandi mu buryo buhoraho, aho umugabo yahoraga aryana n’umugore, umugore akubita umugabo, abana nta biryo babona kugeza ubwo turwaza bwaki kandi dufite ibiryo n’amafaranga, izi nzoga zari uburozi, ariko ubu birimo kugenda bikemuka abagabo bari kuba bari mu ngo sa kumi n’ebyiri mu gihe bamwe batahaga sa saaba abandi bakarara mu nzira.”

Ndikumana Elysée, utuye mu Murenge wa Busogo ni umwe mu bagabo bavuga ko ubusinzi bw’inzoga zitujuje ubuziranenge byamugizeho ingaruka zikomeye.

Yagize ati: “Hari igihe nanyoye icupa rimwe ry’inzoga, ngwa mu muferege, mvunika akaguru mara amezi atandatu nivuza. Kugira ngo mbashe kubona amafaranga yo kwivuza, nagurishije isambu yanjye. Nyuma y’icyo gihe namenye ko inzoga atari ikibazo cy’ubusinzi gusa, ahubwo zishobora no guteza umuntu ibindi bibazo bikomeye birimo impanuka, uburwayi n’igihombo cy’umutungo.”

Ndikumana avuga ko hari na mugenzi we waje kurwara umwijima nyuma yo kumara igihe anywa inzoga z’inkorano zirimo izitwaga Dudubwonko, Musanze wine.

Yagize ati: “Zimwe mu mpamvu abantu bazikundaga ni  uko zaguraga make kandi zigatuma umuntu asinda vuba, ariko ubu tumaze kumenya neza ingaruka zazo, nkaba nsanga igiciro gito n’ubusinzi bwihuse bitagomba kuba impamvu yo gushyira ubuzima bwacu mu kaga.”

Umuvugizi w’Intara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ingace, avuga ko ibikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biri mu ngamba zo kurinda ubuzima, umutekano n’iterambere ry’umuturage.

Yagize ati: “Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni umwanzi w’umuturage, w’iterambere ndetse n’umwanzi w’umutekano mu gihugu, kuko ababinywa usanga badakora, bahora mu makimbirane yo mu miryango.”

Akomeza avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora kugira uruhare mu byaha bitandukanye, cyane cyane urugomo n’amakimbirane yo mu miryango.

Yagize ati: “Muri iyi minsi imbaraga turimo gukoresha turifuza ko byagira uruhare mu gukumira ibyaha, cyane cyane ibyo mu miryango, urugomo n’ubujura.”

CIP Ngirabakunzi avuga ko hari aho inzoga nk’izi zagiye ziteza ibibazo bikomeye, aho bamwe mu bazinywaga basindaga bakagwa mu nzira, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Avuga ko Polisi n’abafatanyabikorwa bazakomeza ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitemewe, ashimangira ko aho ibikorwa byo kubihagarika byakorewe, abaturage batangiye kugaragaza impinduka.

Yagize ati: “Aho tumaze guhagarikira ibi bikorwa, ibyaha byaragabanyutse n’abaturage barabyivugira, aho abagore bavuga ko batagikubitwa kuko abagabo babo batagisinda.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Gilbert, avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu.

Yagize ati: “Kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, Ibitaro bya Ruhengeri byakiriye abantu 91 bafite ibibazo by’ubuzima bifitanye isano n’izi nzoga. Nta n’umwe witabye Imana, ariko bageze kure. Bamwe barwaye indwara zirimo impyiko n’umwijima, kandi bari barembye. Hari abo byabaye ngombwa ko bajya kuyungururirwa amaraso.”

Akomeza avuga ko bamwe mu bageze kwa muganga bari bafite ibindi bimenyetso bikomeye birimo ubusinzi buhoraho n’impinduka ku mubiri.

Dr. Muhire asobanura kandi ko ‘etanol’ ubwayo ifite imikoreshereze yemewe, harimo gukoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi mu isuku no kurwanya ubwandu, ndetse ikaba ikoreshwa no mu bindi bikorwa byemewe.

Ariko avuga ko ‘etanol’ itagomba kunyobwa nk’inzoga iyo itakorewe kandi ngo igenzurwe ku buryo bwemewe.

Yagize ati: “Iyo umuntu anyweye ‘etanol’ itagenewe kunyobwa, cyane cyane iyakoreshejwe mu gukora inzoga z’inkorano, bishobora guteza uburozi n’ibibazo bikomeye ku mubiri, birimo kwangiza ubwonko, impyiko n’umwijima.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko gahunda ya Leta yo kurinda abaturage ikubiyemo no kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, harimo inzoga z’inkorano.

Yagize ati: “Musanze hangijwe ‘etanol’ yari yarafatiwe mu ruganda rwo mu Murenge wa Busogo rwakoraga rutabifitiye ibyangombwa. Uyu munsi hakaba hangijwe ‘etanol’ ingunguru 121, ni ukuvuga litiro zigera ku 30 250, kuko ingunguru imwe ijyamo litiro 250. ‘Etanol’ yakoreshwaga mu gukora inzoga, aho yongerwagamo amazi mu buryo butagenzuwe, bigatuma bidashoboka kwemeza ko ibinyobwa byavuyemo byujuje ubuziranenge busabwa.”

Guverineri avuga ko, uretse etanol, hanangijwe n’inzoga zakozwe n’urwo ruganda ndetse n’izindi zari zarafashwe hirya no hino.

Muri izo zangijwe harimo amakarito 4 200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, zafashwe mu bikorwa bitandukanye byo kurinda abaturage.

Yagize ati: “Ibi byose bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ku bukungu bwabo no ku mibanire yabo, akaba ari yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kwangiza iyo ‘etanol’ ndetse n’inzoga zakorwaga n’urwo ruganda n’izindi zari zarafashwe.”

Mbere yo kumena ‘etanol’ n’inzoga zitujuje ubuziranenge abayobozi banyuranye b’intara basuye aho zari zakusanyirijwe
Hamenwe amoko anyuranye y’inzoga zitujuje ubuziranenge
Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge amakarito 4 200
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE