Korali Amahoro ya ADEPR yakoze indirimbo yise ‘Ntiyarekeye gukora’ ihumuriza abihebye

Korali Amahoro ya ADEPR yakoze indirimbo yise ‘Ntiyarekeye gukora’ ihumuriza abihebye

Korali Amahoro ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Kinamba-Kimihurura, yakoze indirimbo nshya yise ‘Ntiyarekeye gukora’ ihumuriza abatereye Imana icyizere. Ni indirimbo imwe mu zigize Alubumu yabo bise ‘Isooko y’Urukundo’ iriho indirimbo 8, kugeza ubu bakaba bamaze gushyira hanze eshatu muri zo, harimo na ‘Ntiyarekeye gukora’.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi w’iyo Korali Narwaka Angelique yayitangarije ko iyo ndirimbo igamije gukangurira abantu kugarurira Imana icyizere. Yagize ati: “Indirimbo ‘Ntiyarekeye Gukora ikubiyemo ubutumwa bw’imirimo n’ibitangaza by’Imana kandi uko Imana yakoraga kera n’uyu munsi iracyakora, abantu nibongere bayigirire icyizere.”

Akomeza agaragaza ko icyabateye gukora iyo ndirimbo ari uko basanze hari abantu bababarira mu Isi cyane bakagera aho bagatera Imana icyizere bibwira ko itakibitayeho cyangwa yahindutse, akavuga bayikoze bagamije kubahumuriza. Ati: “Twayikoze tugamije kubwira abantu ngo bongere bagirire Imana icyizere, kuko imbaraga zayo ntizihinduka uko yari kera n’ubu ni ko iri.”

Muri iyo ndirimbo hari aho bavuga inkuru y’ukuntu Yesu yahagije Abantu ibihumbi bitanu akoresheje amafi abiri n’imigati itanu gusa, ibyo bivuze ko imbaraga zayo na n’uyu munsi zigihari kandi zigikora bityo ntawe ukwiye kwiheba ngo bitume yumva ko Imana itakibasha gukora.

Korali Amahoro imaze imyaka myinshi ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo aho kuri ubu ifite abaririmbyi 65.

Korali Amahoro yahumurije abihebye ibibutsa ko Imana igikora
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25