Uganda: Uwari Kapiteni wa SC Villa yishwe atewe ibyuma n’abagizi ba nabi

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Uwari wa Kapiteni wa SC Villa n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, David Owori, yitabye Imana nyuma yo guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, ahagana Saa Mbili z’ijoro ubwo yari atashye mu gace kitwa Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, aho yaguye mu Bitaro byitwa ‘Case Hospital’ aho yahise ajya kuvurirwa nyuma yo kugirirwa nabi.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukinnyi wari ufite imyaka 27 y’amavuko. 

Nyakwingendera wakinaga ku ruhande rw’iburyo yafashije ikipe ya SC Villa kwegukana igikombe cya 2023/24 bwa mbere nyuma y’imyaka 20, kiba igikombe cya 17 iyi kipe bakunze kwita the ‘’Jogoos’’ yegukanye mu mateka yayo.

David Owori wari Kapiteni wa SC Villa yishwe nyuma yo guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE