Gasabo: Polisi yataye muri yombi abagabo bakekwaho gucuruza urumogi
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ryatangaje ko ku itariki ya 26 Nyakanga 2026, ryafatiye mu Murenge wa Remera, Akagali ka Rukiri II, Umudugudu w’Ubumwe, abasore babiri bacuruza ikiyobwenge cy’urumogi.
Mu batawe muri yombi harimo uwitwa Dushimimana Gad uri mu kigero cy’imyaka 24 na Mayira Eric ufite imyaka 27.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abasore batawe muri yombi bakekwaho urumogi, bakaba bafashwe bafite udupfunyika 274 n’inusu y’urumogi rudapfunyitse, nkuko byemejwe na Polisi.
CIP Gahonzire agira ati: “Bafashwe barutwaye kuri moto Bajaj Boxer ifite pulaki RAI 522 S bakoresha barutunda. Aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bazwiho gucuruza urumogi, bafatiwe mu cyuho barutwaye kuri moto barushyiriye abakiriya babo.”
Akomeza agira ati: “Kuba abaturage batanga amakuru urumogi nk’uru rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, ni ikimenyetso kigaragaza ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, ariko bikanashimangira ko hari abaturage bakishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kandi bigihari mu baturage.”
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage batanga amakuru, ariko ikanabibutsa gukomeza gutanga amakuru kugira ngo n’abandi batarafatwa na bo bafatwe. Abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko ubifatanwe ahanwa birimo no gufungwa igihe kirekire.
Ati: “Ibiyobyabwenge birangiza tubyirinde tubirinde n’abacu.”
Abafatanwe urumogo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho bategereje gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Inkuru ya Polisi