Perezida Kagame yihanganishije Amir wa Qatar wapfushije umubyeyi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image
Umubyeyi wa Sheikh Tamim ashimirwa uruhare ntagereranywa yagize mu kubaka Qatar

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Umuyobozi w’Ikirenga (Amir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar, ku bw’urupfu rw’umubyeyi Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani ni we se ubyara Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, akaba yarayoboye Qatar hagati y’umwaka wa 1995 kugeza mu 2013 ari na bwo yeguriye ubuyobozi uyu mugungu we ukiyoboye kugeza uyu munsi. 

Perezida Kagame yifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar muri ibi bihe bitoroshye barimo, agira ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Papa Ameir Sheikh Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”

Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azakomeza kwibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar ikavamo igihugu cy’agatangaza nk’uko kimeze uyu munsi. Umurage we w’imirimo yakoreye abaturage be n’ukwiyemeza gushimangira ubushuti n’ubutwererane yatsuye mu bihugu bizakomeza kubaho mu bisekuru n’ibisekuru. Muri ibi bihe bigoye, abaturage b’u Rwanda nanjye twifatanyije na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abavandimwe bacu ba Qatari.”

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yatabarutse ku myaka 74, mu gihugu cya Qatar hakaba hatangajwe icyunamo ndetse n’ibendera ry’Igihugu rikaba ryururukijwe mu rwego rwo kumuha  icyubahiro.

Ubwo yayoboraga Igihugu cya Qatar, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yashyize imbaraga mu gukora impinduka zihuse mu iterambere ry’ubukungu, akaba ari we wayoboye ishoramari riremereye ryakozwe mu gucukura gazi (Liquefied Natural Gas (LNG) yifashishwa mu bwikorezi, gushyushya ndetse no gutekesha. 

Kugeza uyu munsi Qatar ni cyo gihugu cya mbere kiyoboye mu kohereza mu mahanga iyi gazi kandi kikaba kimwe mu bihugu bikungahaye kuri uyu mutungo kamere ku Isi. 

U Rwanda rwifatanyije na Qatar muri ibi bihe bitoroshye, bifitanye umubano mwiza kandi w’ubuvandimwe ushingiye ku bufatanye bukomeye mu nzego z’ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, no guhererekanya ubunaribonye.

Uyu mubano wagiye ushimangirwa n’amasezerano y’ubutwererane n’ingendo zihoraho z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Kagame ari kumwe na Amir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE