Kamonyi: Umusore w’imyaka 19 yagonzwe n’imbangukiragutabara ahita ahasiga ubuzima
Umusore witwa Mugisha Nelson, wari ufite imyaka 19 y’amavuko wari atuye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka y’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Remera-Rukoma, mu mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026.
Amakuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda agaragaza ko iyi mpanuka yabaye ubwo Mugisha yari ari kugenda n’amaguru ku muhanda, maze imodoka y’imbangukiragutabara ikamugonga nyuma y’uko umushoferi ananiriwe kuringaniza umuvuduko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yahise itabara ikimara kumenya iby’iyo mpanuka, ariko uwo musore akaba yari amaze kwitaba Imana.
Yagize ati: “Amakuru Polisi yayamenye ihita yihutira kujyayo, uwo wagonzwe yahise yitaba Imana, umurambo wahise ujyanwa ku Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho uwari utwaye iyi modoka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira.”
CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye iyo mbangukiragutabara yari ivuye gufata umurwayi imujyanye ku Bitaro bya Remera-Rukoma.
Ati: “Yari ivuye gufata umurwayi imujyanye ku Bitaro bya Remera-Rukoma, ni bwo yagongaga uwo musore. Nta wundi wakomeretse cyangwa ngo ahaburire ubuzima uretse uwo yagonze.”
Mu rwego rwo gukomeza kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bose ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwitwararika igihe bawukoresha.
CIP Kamanzi yasabye buri wese gushyigikira gahunda ya “Turindane, Tugereyo Amahoro”, igamije guteza imbere umuco wo gukoresha umuhanda mu buryo butekanye no kurinda ubuzima bw’abawugendamo, abibutsa ko kubahiriza ibyapa n’amabwiriza agenga umuhanda ari imwe mu nzira z’ingenzi zo gukumira impanuka no kurengera ubuzima bw’abaturage.