Inkongi y’umuriro yishe abantu 12 muri Espagne

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abantu 12 bishwe n’inkongi y’umuriro, 6 barakomereka abandi 19 baburirwa irengero, 50 bavanwa mu byabo nyuma yuko yibasiye Intara ya Almeria mu gace ka Andalusia mu Majyepfo ya Espagne.

Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi b’iyo Ntara   batangaje ko iyo nkongi yabaye ku mugoroba wo ku wa 09 Nyakanga 2026, kandi  ko bakiri mu iperereza ngo hamenyekane  icyayiteye, ariko  umuriro wakwirakwijwe n’umuyaga mwinshi ndetse n’ubushyuhe bukabije bwugarije ibice byinshi by’u Burayi.

Umuyobozi wa Andalusia, Juanma Moreno yabwiye radiyo Cadena SER  yo  muri icyo Gihugu ko abantu 19 bataraboneka kandi ko iyi nkongi ari yo ikomeye yahitanye abantu benshi kurusha izindi zabaye mu kinyejana cya 20 n’icya 21.

Minisitiri w’agateganyo w’Ubuzima muri Andalusia, Antonio Sanz, yise iyo nkongi ibyago bitigeze bibaho agaragaza akababaro atewe nayo yihanganisha abo yagizeho ingaruka bose.

Abakozi barenga 300 bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bakomeje guhangana n’iyi nkongi, barimo abasirikare 150 b’inzobere mu Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubutabazi muri Espagne (UME).

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez  yavuze ko atewe agahinda n’ibyabaye yongeraho ko inzego z’ubutabazi zikora ibishoboka asaba abaturage gukomeza kwitwararika.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Pedro Sánchez, yatangaje ko igihugu cye giteganya gushyiraho gahunda ikomeye yo guhangana n’inkongi z’umuriro mu gihe cy’impeshyi.

Kuva muri Gicurasi 2026, ubushyuhe bukabije bwakomeje kwibasira ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’u Burayi  bwatumye ubutaka bwuma cyane kandi  bishobora gutuma  bibasirwa n’inkongi mu buryo bworoshye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere rivuga ko umugabane w’u Burayi uri gushyuha ku muvuduko urenga inshuro ebyiri ugereranyije n’impuzandengo y’Isi yose, ibintu bituma ibihe by’ubushyuhe bukabije birushaho gukara kandi bikamara igihe kirekire.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE