Makanyaga yatangaje ko The Ben ari mu batumye agira icyizere cy’iterambere ry’umuziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunyabigwi mu muziki nyarwanda Makanyaga Abdoul yatangaje ko ubwa mbere yumva The Ben na Tom Close yahise agira icyizere cy’iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko ngo yabumvanye amajwi meza n’inyandiko nziza.

Ni bimwe mu byo Makanyaga yatangaje ubwo yari mu kiganiro cyashyizwe ku murongo wa Youtube tariki 9 Nyakanga 2026, cyakozwe n’abanyabigwi mu myidagaduro bishyize hamwe bagategurira The Ben impano nk’umuhanzi bakunda.

Yagize ati: “Bwa mbere numva The Ben icyo gihe yaririmbanaga na Tom Close kuko sinabashaga no kubatandukanya numvaga ahari bahorana. Narabumvaga nkavuga nti aba bana bafite amajwi meza iyo mbumvise numva mu muziki u Rwanda ruteye imbere nkagira icyizere cy’uko uwundi (umuziki) duturanye utapfa kuduhiga dushyize hamwe.”

Makanyaga avuga ko abahanzi b’ikiragano gishya basabwa gushyira hamwe bakareka gusuzugurana kugira ngo barusheho gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Inama nabagira ni ugushyira hamwe, ntihagire uwishyiramo ngo njyewe ndenze uriya ngo mwe gufatanya. Mufatanye nubwo umurenze hari icyo nawe ashobora kuba akurusha, icyo kintu ni yo nama ngira abahanzi, ntazarebe ngo ndarusha uyu cyangwa uyu ngo bibe imbogamizi zo kudashyira hamwe.”

Yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa I’m in Love’ Makanyaga avuga ko akunda indirimbo z’uwo muhanzi kuko ziba zifite amagambo meza yakumvwa na buri wese ndetse na buri cyiciro kandi uyabwiwe akumva yishimiwe.”

Uretse Makanyaga iryo tsinda ryageneye The Ben impano ryari rigizwe n’abandi bazwi mu myidagaduro y’u Rwanda cyane cyane muri Cinema nka Uwanyirigira Ange Aulea uzwi cyane nka Mama Lewis muri Cinema, Kakuze Cecile Sauda na Kanakuze Maliciana Alima bazwi cyane muri Cinema bose bahuriza ko ari abakunzi b’umuziki wa The Ben ndetse bamugeneye impano banamuha impundu za kibyeyi nk’ikimenyetso cy’ishya n’ihirwe bamwifuriza mu buzima bwe bwa buri munsi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE