Uburere bwiza si ukugaburira umwana gusa- MIGEPROF
Kugira ngo umwana akure neza mu mpagarike n’ubugingo akeneye ibirenze ibyo kurya, nk’uko byashimangiwe na Batamuriza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), wibukije ababyeyi n’abarezi ko gutanga uburere buboneye butagarukira gusa ku kubagagurira no kubigisha gusa.
Batamuriza yavuze ko umwana akenera kwitabwaho no kumuba hafi buri gihe, ubwo ku rwego rw’Igihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026.
Uretse abatuye muri ako Karere, uyu munsi wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo, wanitabiriwe n’abana, ababyeyi hamwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino mu Gihugu.
Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille yibukije abitabiriye ko badakwiye kumva ko uburere buboneye burangirira mu kugaburira abana gusa.
Yagize ati: “Babyeyi barezi, bafatanyabikorwa turi kumwe hano, uburere buboneye ndumva bwasobanuwe cyane. Uburere twifuza guha abana bacu si ubwo kubagaburira no kubohereza ku ishuri gusa, izo ni inshingano z’ibanze.
Uburere bukomereza mu biganiro, ni uburere burinda umwana, bujya inama kandi bumwibutsa inshingano ze ariko bukanamutoza indangagaciro nk’Umunyarwanda. Umwana ntarererwa mu mihanda, arererwa mu muryango.”
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye basanga hari byinshi ababyeyi bakwiye gukora kugira ngo abana babone uburere buboneye.
Mutanga Elia Ati: “Ababyeyi bakwiye gutanga uburere ku bana bidasabye gukubita, ahubwo bagomba kwimakaza ibiganiro, bakadukoresha imirimo itatuvuna.”
Kamashaze Flora yungamo ati: “Hari byinshi mba nkeneye kuvugana n’umubyeyi wanjye, mama cyangwa papa, kandi n’iyo byaba atari bishya, byonyine kuganira na we byanshimisha. Mu gihe ntamubona rero mbura uwo mbwira ibyifuzo, intego n’icyerekezo byanjye, agahinda kakanyica.”
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika washyizweho bwa mbere ku wa 16 Kamena 1991, n’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hagamijwe kuzirikana ubwicanyi bwakorewe abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976 bakorewe ivangura (Apartheid).
Kuri ubu wizihizwaga ku nshuro ya 35, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera Neza, Nkure Nemye”.


