Igikombe cy’Isi: Iran yategetswe kuva muri USA ikimara gukina umukino wayo wa mbere

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Inzego z’Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategetse Ikipe y’Igihugu ya Iran guhita iva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kunganya na New Zealand ibitego 2-2 mu mukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026, ibintu umutoza wayo Amir Ghalenoei yavuze ko byabangamiye imyiteguro y’abakinnyi.

Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko umutoza Ghalenoei yavuze ko bari bateganyije kurara muri California kugira ngo abakinnyi babashe kuruhuka nyuma y’umukino, ariko nyuma yawo bahita babwirwa gusubira mu mwiherero wabo uri i Tijuana muri Canada.

Yagize ati: “Ntibaduhaye n’umwanya wo gukira umunaniro. Nyuma y’umukino batubwiye ko tugomba guhita tugenda ako kanya. Ibi biraduteza ikibazo gikomeye.”

Uyu mutoza yavuze kandi ko ikipe ye iri mu zahuye n’imbogamizi nyinshi muri iri rushanwa, yongeraho ati: “Ntekereza ko ikipe yacu ari yo yahuye n’akarengane kurusha izindi muri iki Gikombe cy’Isi.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, ryamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ko bitazashoboka ko abakinnyi bayo baba muri Amerika kuko abajyanye na yo bose bimwe ibyangombwa.

Iran izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena ihura n’u Bubiligi, mu Mujyi wa Los Angeles, mbere yo guhura na Misiri ku itariki ya 27 Kamena mu Mujyi wa Seattle.

Yanditswe na Niyirora Théogène 

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE