Ingendo z’indege zihuza Afurika zihuta zica ku yindi migabane- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha gahunda y’Isoko Rusange ry’ingendo zo mu Kirere binyuze mu gukuraho imbogamizi zidindiza ubuhahirane zigaca intege urujya n’uruza, agaragaza ko ari ikibazo kuba ingendo zihuta kurusha izindi muri Afurika ari izibanza guca ku yindi migabane.
Impamvu zimwe mu ngendo zihuta muri Afurika ari izica i Burayi cyangwa mu Burasirazuba bwo Hagati, ni uko Afurika igifite imbogamizi yo kuba ibihugu byinshi bitarabasha gushyiraho politiki zigenga gufungurira ikirere cyabyo ibindi bihugu byo ku mugabane.
Icyo kibazo kirema ubwigunge, ugasanga ingendo zihuza ibihugu bituranye zakabaye zihendutse zirushijeho guhenda, ndetse n’ubuhahirane bw’ibihugu bya Afurika bukarushaho kudindira.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’ubwikorezi bwo mu Kirere n’Imurikabikorwa rya serivisi z’indege, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 ikazageza ku wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, Perezida Kagame yavuze ko guhuza ingendo zo mu kirere ubwabyo birebana n’ubushobozi bwa Afurika bwo gukorana ikagera ku musaruro ufatika.
Ati: “Tuzi igikwiriye gukorwa, rero turasabwa kuba ari cyo dukora. Afurika ni iwabo wa hafi kimwe cya 5 cy’abatuye Isi ariko ifite ingano nto y’urujya n’uruza ku rwego mpuzamahanga. Ibi ahanini biterwa n’uko ingendo z’indege ku mugabane wacu zikigoranye kandi zihenze. Akenshi usanga ingendo z’indege zihuta hagati y’imijyi ibiri ya Afurika zibanza kunyura ku yindi migabane. Ibi bica intege ubucuruzi n’ishoramari, ndetse bikabuza ubucuruzi gukora butera imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika mu Bwikorezi bwo mu Kirere (SAATM), ritanga uburyo bwizewe bwo guhindura ibintu, bityo hakenewe ingengabihe isobanutse yo kurishyira mu bikorwa kugira ngo ritange umusaruro ufatika.
SAATM ni umushinga ukomeye ubonwa nk’imbarutso yo kugera ku ntego z’Icyerekezo 2063, ikaba ari gahunda ishyira mu bikowa Umwanzuro wa Yamoussoukro wafatiwe muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 1999 ukemezwa n’ibihugu 44 bya Afurika bigamije gufungurirana serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere kandi hakabaho uguhiganwa gutanga amahirwe angana ku bihugu byose byo ku Mugabane.
Kugeza n’uyu munsi nyuma y’imyaka 27, uyu mwanzuro nturashyirwa mu bikorwa byuzuye bitewe na Politiki z’ibihugu zigishyira inzitizi ku gufungura ikirere cyabyo, ndetse no kuba ibihugu byinshi bitarubaka ibikorwa remezo bigezweho by’ibibuga by’indege.
Indi mpamvu ituma ingendo zo hagati y’ibihugu bya Afurika zitinda cyangwa ntizinabeho ni uko zikorwa n’abantu bake cyane ugereranyije n’izambuka umugabane. Sosiyete y’indege ntishobora gukorera mu gihombo ku ngendo zihuza imijyi ibiri ya Afurika mu gihe nta bagenzi baboneka.
Nanone kandi ibi bibazo bifite aho bihurira n’amateka ya Afurika n’ubukoloni, kuko umubano w’ubucuruzi no gusahura ibihugu bya Afurika mu gihe cy’ubukoloni byasize umurage w’ingendo zihuza Afurika n’indi migabane ari zo zashinze imizi.
Gusa ku birebana n’Uburasirazuba bwo hagati, ingendo zica i Doha n’i Dubai usanga zihendutse ugereranyije n’izinyura i Burayi. Ikindi, igiciro cy’amavuta agurutsa indege, ubwishingizi buhenze, amahoro yo ku bibuga by’indege ari hejuru bituma ingendo zihuza imijyi ya Afurika zirushaho guhenda.
Perezida Kagame asanga guhuza ingendo zo mu Kirere mu bihugu bya Afurika bikwiye gushingira ku kubaka ibibuga by’indege bigezweho ndetse bikajyana no kubaka ubushobozi bwo kubisigasira no gukora uruhererekane rwo kubona amavuta agurutsa indege rwizewe.
Yakomeje agira ati: “Ku bw’iyo mpamvu, ishoramari rikorwa mu rwego rw’indege rwa Afurika ntirikwiye kubonwa nk’ingorane ahubwo rikwiye kubonwa nk’umusingi w’iterambere. Banki zitsura amajyambere, ibigega by’ubukungu, ibigo by’abashoramari n’abikorera, bose bafite umusanzu bakwiye gutanga muri izi mpinduka.
Ariko gutera inkunga ubwabyo ntibihagije, nanone kandi dukwiye gukemura byihutirwa inzitizi zikibangamira iterambere; imisoro n’amahoro ku ngendo z’indege muri Afurika biri mu biri hejuru cyane ku Isi. Kugabanya ibyo biguzi ni ingenzi cyane, ndetse ikindi gikenewe ni uguhuza n’amabwiriza y’ubugenzuzi.”
Yibukije kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gushyigikira ibigo byashingiwe kuyobora impinduramatwara zikeneye gukorwa mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na byo bikajyana no guhindura Politiki ya viza ku Banyafurika, bikarushaho koroshya urujya n’uruza.
Yatanze urugero rw’uburya Rwanda inzitizi ya viza yakuweho, bituma abasura Igihugu biyongera, imikoranire y’abaturage na yo iriyongera, ati: “Twaje kubona ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi biza, ubukerarugendo buriyongera, kandi byagura ingendo z’indege. Bityo ubunararibonye butwereka ko gutegera abandi ibiganza no gutsura ubutwererane biri mu nkingi zikomeye z’iterambere.
Nta karere na kamwe kigeze gafungura amahirwe yako mu gihe kagikomeje kwiyomora ku bandi. Guhuza ingendo zo mu kirere bifungura amahirwe menshi n’ibishoboka, kandi kwita ku gihe bikorerwa ni ingenzi cyane mu by’ukuri.”
Perezida Kagme yanaboneyeho gushimangira ko kuba umubare munini w’Abanyafurika ari urubyiruko ari amahirwe arushaho kongera ubucuruzi, abahanga mu guhanga ibishya ndetse bikongera urujya n’uruza rw’abashaka amahirwe ku Mugabane. Yemeza ko ari inshingano z’abayobozi guharanira ko urwo rubyiruko rubona ibyangombwa byose rukeneye ngo rugere ku ntsinzi.






