Mu Rwanda abanyeshuri 44% b’uwa 3 w’abanza ni bo babasha gusobanukirwa ibyo basomye mu Kinyarwanda
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yagaragaje ko mu mashuri abanza, cyane cyane mu mwaka wa gatatu, hakiri ikibazo cy’abanyeshuri bashobora gusoma amagambo ariko ntibabashe gusobanukirwa ibyo basomye uko bikwiye aho abagera kuri 44% ari bo babishobora hagendewe ku bipimo bisabwa.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bugamije gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda (Learning Achievement for Rwanda Schools bwamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026.
Ubu bushakashatsi bwageze ku banyeshuri 22 950 bo mu mashuri 592 aherereye mu turere twose tw’Igihugu. Bwapimye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, hagamijwe kureba uko uburezi bw’ibanze buhagaze.
Hapimwe amasomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi, aho MINEDUC ivuga ko ari yo afasha umunyeshuri gutekereza, gukemura ibibazo no kwitegurira ubuzima n’umurimo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu Kinyarwanda hasuzumwe ubushobozi bw’abanyeshuri muri ayo masomo, by’umwihariko harebwa uko basoma n’uko basobanukirwa ibyo basoma.
Yagize ati: “Igice cya mbere, ni ukureba uko umwana asoma amazina y’ibintu, ay’ibikoresho, umwana amenyereye gusoma. Hakaza n’ikindi gice aho basoma ayo magambo ariko ari mu nteruro. Hanyuma uburyo bwa gatatu mu Kinyarwanda ni uburyo basoma hanyuma bagasubiza ibibazo kuri uwo mwandiko twabageneye.”
Mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abashoboye gusoma amagambo 35 mu gihe cy’umunota umwe bangana na 49%. Mu bijyanye no gusoma interuro, ababishoboye mu munota umwe bangana na 71%, mu gihe ababashije gusubiza ibibazo bijyanye n’umwandiko basomye ari 44%.
Dr. Bahati ati: “Dufite ikibazo gikomeye ko abana babasha gusoma ariko wababaza ibyo basomye 44% ni bo babasha kugusubiza uko babyumvise.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga amakuru y’ingenzi azafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Yagize ati: “Harimo ikibazo gikomeye cyo kudasobanukirwa ibyo abana basoma nubwo basoma amagambo neza. Hari ababa bashaka gusoma ibyo banditse ariko isesengura rikerekana ko batumvise ibyo basomye. Ni ikintu tugomba guhagarukira kuko iyo utumvise icyo wasomye na we ntabwo ubasha kugisubiza neza.”
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko gahunda n’ingamba zishyirwa mu bikorwa mu rwego rw’uburezi zikomeje gutanga umusaruro, nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bisaba imbaraga zinyongera.
Imibare ya MINEDUC igaragaza kandi ko abakobwa bitwaye neza kurusha abahungu mu bipimo byose by’isomwa ry’Ikinyarwanda. Mu gusoma amagambo, abakobwa bageze kuri 53% mu gihe abahungu bari kuri 47%.
Mu gusoma amagambo ari mu nteruro, abakobwa bageze kuri 74% mu gihe abahungu bari kuri 68%. Mu gusobanukirwa umwandiko no gusubiza ibibazo biwushamikiyeho, abakobwa bageze kuri 45% naho abahungu bari kuri 42%.
Ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo ni zo zagaragayemo abanyeshuri benshi bafite ibibazo mu gusoma Ikinyarwanda, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yagaragayemo abanyeshuri benshi bafite ubushobozi bwo kugisoma neza ariko na yo ikaza inyuma mu kugira abanyeshuri benshi batabasha gusobanukirwa neza ibyo basomye.

