Rusine yashimiye Arthur Nkusi wamubereye ikiraro mu byo akora

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize iminsi 7
Image

Umunyarwenya ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru Rusine Patrick uzwi nka Rusine, avuga ko afite umwenda w’ishimwe kuri Nkusi Arthur, wamubereye ikiraro cyamubereye intangiriro mu rugendo rwe rwo gukora urwenya akanamufasha mu gukora kuri radiyo.

Yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, kuri uyu wa 11 Kamena 2026, aho Rusine yagaragaje ko mbere y’uko yizihiza  imyaka 10 amaze akora urwenya rwo ku rubyiniro (Stand-up Comedy), y’igihe gushimira Nkusi Arthur yamugiriye ikizere.

Yanditse ati: “Mu gihe negereje kuzuza imyaka icumi nkora urwenya (Comedy), ndashaka kubwira Arthur nti ‘urakoze’. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko byinshi mu bintu bikomeye nagezeho bwa mbere byabaye kubera ko ari wowe wabanje kunyizera.”

Akomeza agaragaza ko Nkusi Arthur ari we wamuhaye amahirwe yo gutaramira abantu bwa mbere nk’umunyarwenya ndetse akamwinjiza mu mwuga w’itangazamakuru akora uyu munsi.

Ati: “Wampaye amahirwe yo gutaramira abantu bwa mbere, gukora igitaramo cyanjye cya mbere cya Comedy, kubona miliyoni ya mbere nakuye mu rwenya, ndetse unshakira n’akazi kanjye ka mbere kuri radiyo.”

Yongeraho ati: “Ndagushinira ku cyizere wangiriye, ku mahirwe wampaye no kuba warabaye umwe mu bantu bagize uruhare mu rugendo rwahinduye ubuzima bwanjye. Nzahora mbishima, muvandimwe.”

Akimara kubibona Nkusi Arthur ntiyazuyaje yamusubije amubwira ko yishimiye ko yagize urwo ruhare ariko amwibutsa ko umuhate n’ubushobozi bimuranga ari byo byatumye bishoboka.

Ati: “Nshiye bugufi kandi ndashimira Imana kuba naragize amahirwe nkaba umwe mu bagize uruhare mu rugendo rwawe, Icyo navuga ni uko ubushobozi n’impano wari usanzwe ubifite muri wowe. Nizeye kandi ko hari byinshi biruta ibi uzageraho. Nanjye ndagushimira ku bucuti bwawe, cyane cyane ku kuba warambereye inyangamugayo.”

Rusine ni umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru aho yatangiye gukora umwuga w’itangazamakuru muri Werurwe 2026 nyuma mu Ukwakira 2022 aza kwimukira ku yindi radiyo ari na yo agikoraho uyu munsi. 

Ifoto Rusine yakoresheje ashimira Arthur Nkusi ku ruhare yagize mu rugendo rwe rw’iterambere
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize iminsi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE