Ubuke bw’abaganga babaga butuma hari abarwayi bamara imyaka 2 batarabagwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Urugaga rw’Abaganga Babaga mu Rwanda rwerekanye ko ubuke bw’abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye bukomeje kuba ikibazo gikomeye, bigatuma bamwe mu barwayi batinda kubona serivisi zo kubagwa, aho hari n’abategereza kugeza ku myaka ibiri mbere yo kubagwa.

Ibi byagarutsweho ku wa 5 Kamena 2026 mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abaganga babaga bakorera mu bitaro bya Leta n’ibyigenga byibanze kuguteza imbere urwego rw’ubuvuzi. Perezida w’Urugaga rw’Abaganga Babaga mu Rwanda, Prof. Ntirenganya Faustin, yasobanuye ko icyuho cy’abaganga babaga kigihari, bikagira ingaruka ku gihe abarwayi bamarira bategereje serivisi.

Yagize ati: “Uyu munsi mu Rwanda dufite abaganga babaga ni 226, mu gihugu gituwe na miliyoni zisaga 14. Byerekana ko nuza kwa muganga bakaguha gahunda (rendez-vous) yo kuzabagwa mu myaka 2, ntabwo ari ukukurangarana.”

Yavuze ko igihugu gifite gahunda y’imyaka itanu (2026–2030) igamije kongera umubare w’abaganga babaga no guteza imbere ibikorwa remezo bikenewe muri uru rwego. Yagize ati: “Abaganga babaga bazigishwa, harimo n’inyubako n’ibikoresho ndetse na sisitemu y’uburyo abarwayi bazimurwa bajyarwa mu bitaro.”

Prof. Ntirenganya yavuze ko igihugu gikenera nibura abaganga babaga 1 400 kugira ngo abarwayi bose babone serivisi ku gihe. Ati: “Hari uza tukamubwira ngo uzagaruke kundebe nyuma y’imyaka 2, dufashe nk’aho mvura muri CHUK, kugira uze tubonane byagutwara nk’amezi 8 kugera kuri 12, ariko kugira ngo uze nkubage byagutwara arenze ayo ngayo, urumva ko hakirimo icyuho.”

Yanakomoje ku kibazo cy’ubuke bw’ibyumba bikorerwamo ibikorwa byo kubaga, avuga ko na byo biri mu bituma serivisi zitihuta nk’uko bikenewe. Ati: “Uyu munsi dufite munsi y’inzu ibagirwamo imwe ku baturage 100 000, twagakwiye kuba dufite nk’eshanu tugakuba gatanu izo dufite.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ejo Heza Surgical Clinic, byizihije imyaka 10 bimaze bitanga serivisi ziganjemo izo kubanga uburwayi butandukanye, Dr. Mugenzi Dominique Savio, na we yagaragaje ko ikibazo cy’ibikoresho bidahagije kikigaragara mu mavuriro atandukanye y’u Rwanda gituma umubare w’abatinda kubona serivisi ukomeza kwiyongera.

Yagize ati: “Ejo Heza Surgical Clinic, twasuye ibitaro bya Ruhengeri, batubwiye ko abategereje kubagwa ari 800, twabashije kuvura abageze ku 150 mu munsi umwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndayizigiye Jean Marie Vianney  yashimangiye ko Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo guharanira ko serivisi z’ubuvuzi zigera kuri bose kandi zizewe.

Yagize ati: “Kubona serivisi zizewe, zitangirwa ku gihe, zihendutse kandi zifite ireme mu kubaga, ububyaza ndetse no mu gutanga ikinya ni imwe mu nkingi z’ingenzi zo kugera ku bwishingizi bw’ubuzima busesuye kuri bose (Universal Health Coverage).

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira urwego rw’ubuzima, serivisi z’ubuvuzi zitangirwa abarwayi mbere, mu gihe, na nyuma yo kubagwa (perioperative care) zikomeje kuba urwego rukeneye ishoramari rihuriweho, udushya ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko gahunda y’Igihugu y’Ingamba zo Guteza Imbere Serivisi za Perioperative Care mu Rwanda itanga umurongo ngenderwaho wo kunoza uburyo abaturage babona izi serivisi, kuzamura ireme ryazo, umutekano w’abarwayi, ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ibikorwa remezo ndetse n’itangwa rya serivisi.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no kugera ku ntego zayo bizashingira ku bushake, ubufatanye n’ubwitange bwa buri wese bireba.

Mu ntego z’Urugaga rw’Abaganga Babaga harimo kongera umubare w’abaganga babaga binyuze mu guhugura no kwigisha abashya, kugira ngo igihugu kigere ku mubare ukenewe ujyanye n’abarwayi bakeneye serivisi. Biteganyijwe kandi ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa ibyumba 348 by’abarwayi, mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwagura serivisi z’ubuvuzi.

Imibare yakusanyijwe n’Urugaga rw’Abaganga Babaga mu Rwanda, igaragaza ko mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) honyine kuri ubu, hari abarwayi bagera ku 3 000 bategereje kubagwa. Mu bindi bitaro bitandukanye na ho habarurwa abarwayi basaga 1 000 bategereje izo serivisi, mu gihe ku rwego rw’Igihugu hose habarurwa abarwayi basaga ibihumbi 100 bategereje kubonana n’abaganga b’inzobere mu kubaga ngo zibahe ubuvuzi bakeneye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE