Abimura abantu nta ngurane bakwiye gukurikiranwa – Dr Nsengiyumva

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yongeye kwibutsa ko nta muntu ukwiye kwimurwa adahawe ingurane nk’uko itegeko ribiteganya, ashimangira ko ababigiramo uruhare, umuturage akimurwa nta ngurane ahawe bakwiye gukurikiranwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye, ubwo yasubizaga ku kibazo kijyanye n’abaturage bajya bimurwa batarahabwa ingurane.

Yagize ati: “Abantu bimurwa bagahabwa ingurane, ibyo ntabwo ari ibintu  tugomba kujyaho impaka, ni ibintu byumvikana, hashobora kugira ahantu wenda bidakorwa neza, ariko politiki ya Leta, ni uko umuturage yimurwa yahawe ingurane.”

Akomeza agira ati: “Ingurane ishobora kubaho mu buryo bwinshi ishobora kuba ari amafaranga cyangwa se agahabwa ahandi, kandi hari n’igihe tumushakira ahandi atura na byo tujya tubikora. Ariko ikigenderewe ni uko umuturage avanwa ahantu atuye ari uko ingurane ye yabonetse. Aho bitakozwe ni amakosa bikwiye gukurikiranwa.”

Itegeko ngenderwaho rigenga kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange no kwishyura ingurane ni Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015. Iri tegeko ryasimbuye irya mbere ryariho (Itegeko n° 18/2007).

Riteganya ko abimurwa bagomba kubanza guhabwa ingurane mbere yo kugenda, kandi bakabarirwa ku biciro bijyanye n’ibiri ku isoko bigenwa n’abagenagaciro babigize umwuga, bakanagira n’uburenganzira bwo kujurira mu gihe batanyuzwe n’uko babariwe.

Itegeko rinateganya igihe ntarengwa cyo kwishyurwa, ahateganywa ko kitagomba kurenza amezi ane. Iyo imyishyurire itinze nyuma y’amezi ane umuntu abaruriwe, itegeko riteganya ko ahabwa inyongera (5%) ku gaciro k’ingurane asabwa.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yibukije ko nta muturage ugomba kwimurwa atabanje guhabwa ingurane
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE