Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yihanangirije abacuruzi ba rusahuriramunduru

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yihanangirije abacuruzi babona Igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe gihanganyemo n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bakabyuririraho bahenda abaturage bakazamura ibiciro uko biboneye, ashimangira ko imico nk’iyo itagomba kwihanganirwa. Yabigarutseho kuri uyu wa 06 Kamena 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byose bya Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere bigowe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Isiraheli na Iran ariko abacuruzi batagomba kubyitwaza ngo bahende abaguzi birengeje urugero.

Yagize ati: “Ba rusahuriramunduru tugerageze kubamagana tumenye ko turi mu bihe bitoroshye nta bantu bakwiye kuvunisha abandi.”

Yavuze ko iyo ntambara yatumye ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga bizamuka kandi uko kwiyongera kuri kugira ingaruka ndetse bikongera umutwaro ku baturage ariko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose mu guhangana na byo.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izi neza ko muri iki gihe ikiguzi cy’imibereho cyazamutse tukaba kandi biri kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango y’Abanyarwanda, ariko yizeza ko hari ikiri gukorwa ngo uwo mutwaro nibura ugabanyuke.

Yagize ati: ”Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka kugira ngo dushyireho ingamba zituma icyo kiguzi cy’ubuzima kidakomeza kubaremerera cyane.”

Yasabaye Abaturarwanda kudakuka imitima kuko ari ikibazo Isi ihanganye na cyo kandi by’umwihariko nk’u Rwanda hari ibindi bibazo by’ingutu rwigobotoye bityo n’icyo kitananirana.

Yijeje ko hazakorwa  ibishoboka ku buryo ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli  biboneka ku isoko  kandi buri wese akwiye gushyira mu gaciro haba abacuruzi n’abaguzi ntihagire uhenda undi ndetse ntihaboneke urwitwazo rwatuma abakora badatanga umusaruro ahubwo ibihari bigakoreshwa neza nta gusesagura, asaba ko abitwaza ibihe bigoye bakuriza ibiciro ko bamaganirwa kure.

Ati: ”Ibihari tubikoreshe neza tugerageze kudasesagura ariko dukomeze dukore uko twakoraga tunongere umusaruro ni igihe cyo kugira ngo dukomeza twige, dukorera hamwe tuzamure umusaruro.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera kuva intambara yashojwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran yatangira aho kugeza ubu mu Rwanda litiro ya lisansi igeze ku 2 938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu igeze ku 2 927 Frw.

Iyi ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare yateje Isi ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’uko umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ufunzwe na Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abarimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda, Sebahizi Prudence Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhu, Habimana Dominique bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE