Uganda: Cindy Sanyu na Omega 256 bapfuye indirimbo bakoranye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi wo muri Uganda wamenyekanye mu itsinda rya Blu*3 Cindy Sanyu, yeruye atangaza icyahungabanyije umubano we na Omega 256 bari inshuti ndetse banakoranye indirimbo avuga ko yigwijeho ibihembo by’indirimbo bakoranye akamwirengagiza.

Cindy Sanyu yabitangarije ko mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV tariki 04 Kamena 2026, Cindy avuga ko ibibazo byabo byatangiye nyuma gato y’aho indirimbo isohokeye, cyane cyane igihe yatangiraga kwegukana ibihembo.

Yagize ati: “Umubano wacu wagize ibibazo nyuma yo gukora iyo ndirimbo kuko igihe cyose twahabwaga igihembo cy’iyo ndirimbo, itsinda rye ryavugaga ko ari bo bagomba kujyana icyo gihembo. Nanjye nkavuga nti ariko iyo ndirimbo harimo uruhare rwanjye.”

Sanyu yakomeje avuga ko kuba atarigeze amuca amafaranga kugira ngo bakorane indirimbo bivuze ko yiyumvishaga ko hazajya habaho gusaranganya ibihembo n’inyungu zavuye mu ndirimbo yabo bakoranye yitwa ‘See You Tonight’ bituma umubano wabo uzamo agatotsi.

Indirimbo “See You Tonight” ya Omega 256 na Cindy Sanyu yasohotse ku itariki ya 16 Kanama 2025 ishyirwa ku mbuga zicuruza umuziki zirimo Youtube. Kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 12 kuri Youtube mu gihe cy’amezi icyenda imazeho.

Ubwiza bwayo bwayiteye kwakirirwa neza n’abakunzi b’umuziki bituma igera ku mwanya wa mbere mu zumviswe cyane imbere mu gihugu, nubwo imaze kwamamara cyane. Iyo ndirimbo yaje kandi kwegukana igihemo cy’indirimbo nziza yahuriweho y’umwaka 2026 (Best Collaboration of the Year) mu bihembo bya Zzina Awards 2026 byatangiwe i Kampala muri Uganda tariki 1 Gashyantare 2026.

Cindy Sanyu avuga ko umubano we na Omega 256 wangijwe n’indirimbo bakoranye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE