Indonesia: Minisitiri wamaze amasaha icumi ahatwa ibibazo yafunzwe
Indonesia yatangaje ko yataye muri yombi Minisitiri wungirije ushinzwe abinjira n’abasohoka, Silmy Karim azira ruswa nyuma yo kumara amasaha icumi ahatwa ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza. Amakuru yo gufatwa kwe yatangajwe kuri uyu wa 04 Kamena 2026, nyuma y’umukwabu Leta yakoze hagamijwe guhiga abanyereza umutungo n’abawusesagura mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwe n’urw’abandi bayobozi bakekwaho ibikorwa bya ruswa.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Umuvugizi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Indonesia, Budi Prasetyo, yemeje ifatwa rya Silmy Karim bikaba bikekwa ko ibyo byaha yabikoze hagati ya 2023-2024 ku butegetsi bwa Joko Widodo wahoze ayobora icyo Gihugu.
Uyu muyobozi afunzwe nyuma y’umunsi umwe gusa Ubushinjacyaha Bukuru bwa Indonesia butaye muri yombi Dadan Hindayana, wahoze ayobora ikigo gishinzwe gutanga amafunguro ahashya imirire mibi ndetse n’abandi bantu babiri bakekwaho kuba abafatanyacyaha.
Muri Mata 2026, na bwo uwari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi yatawe muri yombi azira ruswa nyuma y’iminsi itandatu gusa ashyizwe kuri uwo mwanya.